00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung igiye gushyira ku isoko Galaxy Fold 2 na Galaxy Note 20

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 April 2020 saa 11:15
Yasuwe :

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye inganda nyinshi zisubika ibikorwa byo gushyira ku isoko ibikoresho byazo bishya cyane iz’ikoranabunga. Magingo aya, Samsung yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka aribwo izashyira ku isoko telefoni zayo ebyiri zari zitegerejwe na benshi.

Samsung Galaxy Fold 2 na Samsung Galaxy Note 20 nizo telefoni ebyiri Samsung iteganya gushyira ku isoko muri uyu mwaka. Nk’ubwoko bwa Note, ni bumwe mu bwagiye bumanuka ku isoko kuko butacyitabirwa cyane, ariko Samsung irashaka kureba uburyo bwakongera gukundwa n’abandi benshi.

Samsung Galaxy Fold 2 bivugwa ko izaba ifite Camera eshatu zirimo iya megapixel 12, 16 na 64.

Igiciro cyayo nacyo gishobora kuzamanuka ugereranyije n’uko byari byitezwe aho ishobora kugura hagati ya $1780 na $1980 kugira ngo hongerwe umubare w’izishobora kuba zagurwa.

Ni telefoni izaba ifite ubushobozi bwo kwakira internet yihuta ya 5G ndetse ifite n’ikaramu zimenyerewe (S-Pen) kuri telefoni za Samsung. Byitezwe ko kandi izaba ifite RAM ya GB 8, n’ububiko bwa GB 256 cyangwa 512.

Galaxy Fold ya mbere yagiye hanze iri hejuru y’iyi igiye gusohoka kuko nko mu Bufaransa yaguraga amayero 2020. Byitezwe ko izi telefoni zombi zizamurikwa muri Kanama hanyuma muri Nzeri zikagera ku isoko.

Galaxy Fold 2 na Galaxy Note 20 ni zimwe muri telefoni ebyiri za Samsung zihanzwe amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .