00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung igiye gushyira ku isoko telefoni ihendutse ikoresha 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2020 saa 05:35
Yasuwe :

Sosiyete y’ubukombe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Samsung, yatangaje ko igiye gushyira ku isoko telefoni yakira internet ya 5G izaba iri ku giciro cyo hasi cyane.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Samsung yatangaje ko igiye gusohora telefoni yo mu bwoko bwa Galaxy A42 5G.

Usibye iyi telefoni kandi, Samsung yanagaragaje umushinga wo gushyira ku isoko indahuzo (chargeur) nziramugozi ishobora kurahurira ibikoresho byinshi icya rimwe, ndetse na Tablet ikoresha Android ya Galaxy Tab A7.

Telefoni za Galaxy A42 5G nizo zigezweho mu zo Samsung iri gutegura gushyira ku isoko.

Iyi sosiyete ntiyatangaje igihe telefoni zayo zizagerera ku isoko n’igiciro cyazo. Biteganyijwe ko igiciro cyazo kizaba kiri hasi ugereranyije n’icyagenwe kuri telefoni za Galaxy A51 5G zashyizwe ku isoko zigura 499.99 $.

CNET yanditse ko telefoni za Galaxy A42 5G zizaba zifite camera y’inyuma igezweho, ikirahuri kingana na santimetero 16.7 kiri mu ibara ry’umukara, izagezwa ku isoko muri uyu mwaka nubwo hatatangajwe igihe.

Chargeur nziramugozi nshya ya Samsung ‘Wireless Charger Trio’ ifite ubushobozi bwo guha umuriro ibikoresho bitatu icya rimwe. Igiye gukurikira iyakoreshwaga mu gucaginga ibikoresho bibiri.

Samsung ntiyatangaje umuvuduko iyo chargeur izakoresha mu gucaginga. Urubuga rwa SamMobile rutangaza ko ishobora kuzajya igurishwa ama-euro 99, akabakaba ibihumbi 113 Frw nigera ku isoko.

Samsung igiye gushyira ku isoko telefoni nshya ihendutse izaba ikoreshwa na internet yo ku muvuduko uhambaye ya 5G
Chargeur nziramugozi ya Samsung ishobora kurahurira ibikoresho bitatu icyarimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .