Galaxy Note 20 yagiye ku isoko ifite agaciro ka 999,99 $ (asaga ibihumbi 950 Frw), ifite ubushobozi bwo kubika ibintu bifite GB 128 na RAM ya GB 8.
Note 20 Ultra yo ifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho ari nako igiciro nacyo cyisumbuyeho kuko ifite GB 128 aho bene ubu bwoko bubarirwa agaciro 1.299,99 $ (asaga miliyoni 1,2 Frw) ku ifite RAM ya GB 12 mu gihe ifite ububiko bwa GB 512 yo ibarirwa agaciro ka 1.449,99$ (asaga miliyoni 1,4 Frw).
Izi telefoni zombi zifite ubushobozi bwo kwakira ikoranabuhanga rya 5G ndetse zifite n’ikaramu yamamaye kuri telefoni za Samsung. Zinjiza umuriro mu buryo bwihuse ndetse zifite ubushobozi bwo gushyirwamo umuriro umuntu adakoresheje umugozi (mu buryo bwa Wireless).
Zose zifite ibirahuri by’ubwoko bushya kuri telefoni za Samsung bizifasha kuba zitakwangirika mu buryo bworoshye.
Ni telefoni kandi zidashobora kwangirika mu gihe zaba ziguye mu mazi ndetse zikoranye Android 10. Zishobora gufata amashusho (video) asa neza cyane kuko aba ari mu bwoko bwa 8K adafatwa na camera nyinshi zisanzwe.
Note 20 Ultra ireshya na 17.5 cm, ifite camera eshatu inyuma zirimo imwe ifite megapixel 108. Iri mu bwoko bw’izikoresha ikoranabuhanga rizifasha kwakira no gutanga amakuru ryakozwe na Qualcomm, [Snapdragon X50], rizibashisha no kwakira 5G.
Bitandukanye n’izindi telefoni Samsung yashyize ku isoko mu bihe bishize, iyi irambana umuriro kuko batiri yayo ifite ubushobozi bwa 4500mAh bituma umuriro wayo umaramo nibura amasaha umunani kandi umuntu ari kuyikoresha.
Galaxy Note 20 yo ireshya na santimetero 17 gusa yo ubwoko bwashyizwe ku isoko ni ubufite ubushobozi bwo kubika ibintu bifite GB 128. Nayo ifite camera eshatu z’inyuma zirimo imwe megapixel 12 n’indi ya megapixel 64.
Ifite batiri ya 4300mAh iyibashisha ko umuriro wayo wamaramo nibura amasaha arenga atandatu mu gihe umuntu ari kuyikoresha ubutaruhuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!