Iyi gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na MTN Rwanda, aho buri muntu yagendaga yitanga uko yifite, maze nawe agasaba mugenzi we cyangwa undi muntu ashaka, gutera inkunga ubu bukangurambaga.
Kuri uyu wa Kane nibwo telefoni za mbere zashyikirijwe abadafite ubushobozi bwo kuzigura, mu muhango wabereye mu Karere ka Rutsiro.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abazihawe kubibyaza umusaruro.
Yagize ati “Izi telefoni mwahawe ni impano zatanzwe mu bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”
Umwe mu bahawe izi telefoni, Munyagisenyi Augustin, usanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima, yavuze ko telefoni yahawe izamufasha cyane.
Ati “Nk’umujyanama w’ubuzima, najyaga ntanga raporo mu magambo gusa, ariko ubu ndajya nongeraho n’amafoto!”
Sebitoki Jean Damascène wo mu Murenge wa Munanira yavuze ko izi smartphone zizabafasha guhanahana amakuru no kubungabunga umutekano.
Ati “Itumanaho ryatugoraga kuba umuturage aha undi amakuru na mugenzi we bikaba ikibazo ariko ubu nzajya mpamagara abari kure no hanze y’igihugu. Ubu umutekano na wo bizadufasha gutanga amakuru vuba uri Nyabirasi abwire uri Manihira.’’
Ayinkamiye Divine yavuze ko telefoni izamufasha kubona serivisi zajyaga zimugora zirimo no gushaka amafaranga ya internet.
Ati “Ndishimye cyane. Njye mu buzima bwa buri munsi nahuraga n’ibibazo kuko nta telefoni nagiraga no gutanga mituweli nakoreshaga iy’abandi ariko ubu nzajya mbyikorera ntagiye gutira; nzajya nishakamo aya internet.’’
Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge, maze ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yasabye abahawe telefoni kuzifashisha bahindura ubuzima.
Ati “Ndabasaba kuzubahiriza impanuro za Perezida Kagame yaduhaye ubwo yatangizaga iyi gahunda. Izi telefoni ntabwo ari iz’amafiyeri zigomba kubafasha kuzamura ubuzima kuko hari serivisi zabagoraga bitewe nuko nta koranabuhanga mwari mufite; nimuzibyaze umusaruro.’’
Uretse gushyikirizwa izi telefoni, abazihawe banahuguwe ku buryo bwo kuzikoresha, kugira ngo bazabashe kuzibyaza umusaruro.
Aba baturage banahawe internet izamara amezi atatu kugira ngo bimenyereze kuzikoresha.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 zidafite smartphone. Akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa nyuma aho ari umuturage 1% ufite telefoni akaba ari nayo mpamvu ariho kuzitanga byatangiriye.
Kuri ubu hamaze gukusanywa telefoni ibihumbi 43 zatanzwe zivuye mu bantu batandukanye binyuze mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO