00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo ku bakoresha WhatsApp kubera abatekamutwe bakomeje kubibasira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 January 2020 saa 09:05
Yasuwe :

Mu gihe WhatsApp imaze kuba uburyo bwifashishwa na miliyari z’abaturage mu itumanaho rya buri munsi, ni nako abatekamitwe bakamejeje mu kuyifashisha babambura kandi bakabikora mu izina ry’umuntu runaka, ukaba wamuha amafaranga nyamara ari abamwiyitiriye.

N’iyo bitaba kukwambura amafaranga, ushobora kwibwa amakuru runaka cyangwa konti yawe ikaba yakoreshwa mu gukwirakwiza amakuru atariyo. Nta n’uwo bitabaho, kuko uheruka guhura n’iri sanganya ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Birasanzwe ko iyo ugiye gukoresha WhatsApp bwa mbere muri telefoni, iyo umaze gushyiramo nomero ya telefoni hari imibare itandatu (verification code) wohererezwa kuri ya nimero uzajya ukoresha kuri WhatsApp.

Iyo nimero ushaka gukoresha ari yo iri muri iyo telefoni, uwo mubare uhita wiyuzuza ahabigenewe nta kindi bigusabye. Iyo iri mu yindi telefoni, wa mubare niho ujya bityo bikagusaba kuwurebamo, ukawuzuza ahagenwe.

Ni nako bigenda iyo umutekamutwe ashatse kwigarurira WhatsApp yawe, ashyira iyi porogaramu nko muri telefoni ye, akuzuzamo nimero yawe ya telefoni, ugahita wohererezwa ya code utabizi.

Akenshi hari ubwo abo bantu bazakubwira ko hari ubutumwa bugufi bwakuyobeyeho bakagusaba kububoherereza. Ucyoherereza wa muntu iyo mibare, WhatsApp yo muri telefoni ye itangira gukora, iyawe ikavaho maze akigarurira ubutumwa bwose, agatangira kuvugana n’abantu bawe ari naho ahera abasaba amafaranga mu izina ryawe, uwemeye kuyohereza akamusaba kuyanyuza ku yindi nimero amuha.

Mu butumwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje gutanga, rusaba abantu “kudaha agaciro abakoherereza ubutumwa bugufi biyitirira abantu musanzwe muziranye, bagusaba kubasubiza ubutumwa bavuga ko buyobeye kuri telefoni yawe.”

Harimo kandi kwirinda gutanga imibare y’ibanga (verification code) ya WhatsApp ku bakubwira ko yayobeye kuri telefoni yawe n’iyo mwaba muziranye no gushishoza neza mbere yo kohereza amafaranga ku bantu bakubwira ko bayakeneye cyane byihuse ariko bahuze, bari buyagusubize, n’iyo mwaba muziranye. Nibiba ngombwa ubanze umuhamagare.

RIB ikomeza iti “Mu gihe uhuye n’iki kibazo wakwihutira gutanga ikirego cyawe kuri Sitasiyo ya RIB ikwegereye cyangwa ugahamagara kuri nimero ya RIB itishyurwa 166. Ni ngombwa kubigeza kuri RIB bikiba kugira ngo usubizwe WhatsApp yawe kuko iyo bidakozwe vuba uwibye WhatsApp akomeza kuyikoresha yiba abandi.”

Ni ibintu byeze ku buryo hari ubwo iyi code izana n’ahantu ukanda (link), wabikora utaranamenya n’ibyo ari byo bikaba bisobanuye ko wa mubare ari wowe uwemeje, ukaba ushyize WhatsApp yawe mu maboko y’abagizi ba nabi.

Abakoresha WhatsApp basabwe kwitwararika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .