Iyi iOS 17.2 ishobora gukora gusa muri telefoni za iPhone SE kugeza kuri telefoni za iPhone 15 Pro.
Ni mu gihe izajya ikora no muri iPad Pro z’icyiciro cya gatatu n’icya gatanu ariko za santimetero 32 n’iza 27.
Izakora kandi muri iPad Air uhereye ku cyiciro cya kane, iPad z’icyiciro cya cyenda na iPad mini z’icyiciro cya gatandatu.
iOS 17.2 yazanye na porogaramu nshya y’ikinyamakuru kizajya gitanga inkuru ku bayikoresha, gishingiye ku makuru y’umuntu yiganje cyane muri telefoni ye.
Ni ukuvuga ko niba umuntu akunda umuziki gakondo wo muri Afurika, ndetse muri telefoni ye akaba ari zo ndirimbo akunda kumva cyangwa ari zo zirimo, iki kinyamakuru kizajya kimuha ayerekeye uwo muziki, niba umuntu akunda ruhago, ubwo ibirebana n’umupira w’amaguru byose azajya abibona.
Kizajya kandi kiguha amakuru gishingiye ku mafoto ufata, ahantu ukunda kugenda, n’ibindi ukunda gukoresha telefoni yawe.
Iyi iOS 17.2, izashoboza umuntu ukoresha gusa iPhone 15 Pro na iPhone 15 Pro Max, kuba yafata amashusho mu buryo bugezweho bwa 3D, butandukanye n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwa 2D.
Ku bakoresha iPhone 15 Pro, hari bouton nto iri hejuru ku ruhande rw’iburyo. Mu gihe iyi telefoni ifite IOS 17.2, ushobora kwemezamo ko uko ukanze iyi bouton, telefoni yawe izajya ihindura ururimi rw’amagambo ari kuvugirwa hafi aho [translation].
Abazayishyira muri telefoni bazabona uburyo bushya kandi bwihariye bwo kumenya amakuru y’ikirere, uburyo bushya mu kohererezanya ubutumwa ku buryo hari aho uzajya ukanda maze ubutumwa wohererejwe utarasoma buzajya buza imbere y’ubundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!