Umwihariko w’iyi telefone mu kuzura vuba uterwa n’uko kugeza ubu ariyo ya mbere ishobora kwakira chargeur yuzuza telefone vuba (faster charger) ifite ubushobozi bwa 240W.
Mu itangazo Realme yashyize hanze yavuze ko bateri y’iyi telefone ifite ubushobozi bwa 4,600mAh. Ibi bivuze ko niba uyishyize ku muriro mu gihe cy’amasegonda 80 umuriro uba ugeze kuri 20%, wayishyiraho iminota ine, ikaba igeze kuri 80% yuzura.
GT Neo 5 yakuyeho uduhigo twari dufitwe n’izindi telefone nka Redmi Note 12 yari ifite ubushobozi bwo kwakira chargeur ya 210W na Oneplus 10T yakiraga chargeur ifite ubushobozi bwa 150W.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!