00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye gushyira ku isoko iPhone Ultra irenze izindi zose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 February 2023 saa 09:58
Yasuwe :

Abakunzi b’ikoresho by’ikoranabuhanga bikorwa n’uruganda rwa Apple by’umwihariko aba iPhones, mu minsi mike bashobora gutangira gushyirwa igorora kuri iPhone Pro na iPhone Pro Max babonaga buri mwaka, hakiyongeraho iPhone Ultra.

Bisanzwe bimenyerewe ko buri mwaka uruganda rwa Apple rushyira ku isoko iPhone nshya, ariko iri mu byiciro bitandukanye. Dufashe urugero, ubwo iPhone 14 yasohokaga yari iri mu byiciro bya iPhone 14, iPhone 14 Plus, iPhone 14 Pro na 14 Pro Max.

The Verge yatangaje ko uru ruganda ruri kwiga uburyo muri ibi byiciro bya telefone hakongerwamo n’indi izaba izwi nka iPhone Ultra. Iyi niyo izaba ihenze kurenza izindi zose kandi ifite n’ikoranabuhanga rihambaye.

Mark Gurman ukunze gukurikirana ibikorwa bya Apple, avuga ko iyi telefone ishobora kuzasohoka bwa mbere mu 2024 ubwo uru ruganda ruzaba rushyira ku isoko iPhone 16.

Iby’izi mpinduka biherutse gukomozwaho n’Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, nubwo ateruye ngo abivuge neza, ahubwo akagaragaza ko mu minsi mike iri imbere umuntu uzajya ushaka iPhone nziza azajya yishyura amafaranga menshi.

Ati "iPhone yamaze kuba kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi bw’abantu. Ndatekereza ko abantu bafite ubushake bwo kuzajya bishyura amafaranga y’inyongera kugira ngo barusheho kubona telefone nziza."

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibizaba bigize iPhone 16 Ultra, gusa Mark Gurman avuga ko ishobora kuzaba ifite camera zikora neza kurenza izindi iPhones, ifite ikirahure kinini ndetse ikazagira n’umwihariko w’uko izaza idafite aho bacomeka umugozi wa ‘Chargeur’ kuko izajya ikoresha uburyo bw’inziramugozi mu kuyongeramo umuriro (Wireless Charger).

Telefone zo mu cyiciro cya Ultra ntizizaba ari umwihariko wa Apple, kuko ari ibintu bisanzwe bimenyerewe ku bakoresha Samsung. Urugero nka Samsung Galaxy S22 ifite iyo mu cyiciro kizwi nka S22 Ultra.

Biteganyijwe ko iPhone 16 izasohoka mu 2024 izaba ifite n’icyiciro cya Ultra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .