00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yaciye agahigo icuruza telefoni miliyoni 230 mu 2023

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 January 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka Apple, yahigitse Samsung, ku mwanya wa mbere wa sosiyete yacuruje telefoni nyinshi mu mwaka kuko mu 2023 zageze kuri miliyoni 234.

Raporo y’Igihembwe y’Ikigo cy’Ubushakashatsi, [International Data Corporation- IDC], igaruka ku isoko rya telefoni ngendanwa, yerekanye ko Apple yacuruje telefoni miliyoni 234,6, mu gihe Samsung yacuruje izingana na miliyoni 226,6.

Sosiyete zindi nka Xiaomi, Oppo na Transsion ziza muri eshanu za mbere kuko zacuruje izingana na miliyoni 145,9, miliyoni 103,1 na miliyoni 94,9 kuri buri imwe uko zikurikiranye.

IDC, igaragaza ko mu myaka 13 ishize, Samsung, ariyo yahoraga iyoboye uru rutonde, kuko ubwa nyuma itari iri ku mwanya wa mbere hari mu 2010 ubwo Nokia, ariyo yari iyoboye. Icyo gihe Apple ntiyazaga no muri sosiyete eshanu za mbere zicuruza telefoni nyinshi.

Nokia, Samsung, LG, ZTE na Research in Motion [RIM] yakoze telefoni za BlackBerry kugeza mu 2016, nizo zihariraga imyanya y’imbere.

Mu 2023, Apple yaciye agahigo ko gucuruza telefoni miliyoni 235

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .