00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yashyize ku isoko iPhone 15 zigura guhera ku 799$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2023 saa 09:52
Yasuwe :

Apple yashyize ku isoko telefoni z’ubwoko bushya za iPhone 15 ziri mu byiciro bine bitandukanye zije zisanga iPhones za 14 zari zisanzwe ku isoko muri iki gihe.

iPhone 15 na 15 Plus zagiye ku isoko ziri mu byiciro bitandukanye, harimo izifite
128 GB, 256 GB na 512 GB.

iPhone 15 Pro zihera kuri 128 GB mu gihe ifite ububiko bunini kurusha izindi ari ifite 1TB. Naho Pro Max zihera kuri 256 GB zikagera kuri 1 TB.

Izi telefoni zose, ibiciro byazo bigenda birutanaho amadolari 100 ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. iPhone 15 iri kugura 799$, iPhone 15 Plus iri kuri 899$, iPhone 15 Pro iri kuri 999$ mu gihe iPhone Pro Max iri kugura 1.199$.

Kimwe mu byahindutse kuri izi telefoni ni uko zose zidakoresha charger zimeze nk’izari zisanzwe ahubwo zagiye kuri USB-C imeze nk’isanzwe ikoreshwa mu gushyira umuriro muri telefoni z’ubundi bwoko nka Samsung.

iPhone 15 Pro na Pro Max zifite camera ifite megapixel 48 ariko mu gihe umuntu ari gufata amafoto magari, ifite camera ya Ultrawide ifite megapixel 12.

Apple yanashyize ku isoko amasaha yo mu bwoko bwa Watch Series 9 n’andi yo mu bwoko bwa Watch Ultra.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .