Biteganyijwe ko iyi telefone izashyirwa hanze tariki 10 Gicurasi mu 2023 ubwo hazaba haba inama ngarukamwaka izwi nka ‘Google I/O’.
Kuva iyi sosiyete yatangira kwinjira muri gahunda yo gukora telefone zizwi nka Google Pixel, ni ubwa mbere igiye gushyira hanze ifite umwihariko wo kuba umuntu yayirambura ikaba nini cyangwa yakunjwa ikaba nto. Iri koranabuhanga risanzwe rimenyerewe ku zindi telefone zirimo Samsung Galaxy Z Fold, Huawei Mate XS 2 na Xiaomi Mix Fold.
Nubwo ntacyo Google iratanga kuri iyi telefone nshya, amakuru avuga ko izaba ifite ubugari bwa santimetero 14 mu gihe ikunjwe, yaramburwa ikagira santimetero 19. Uyishaka ashobora kuzajya yishyura arenga miliyoni 1,7 Frw.
‘Pixel Fold’ izajya ku isoko isanga izindi telefone za Google zimaze gukundwa zirimo Pixel 7 Pro, Pixel 7 na Pixel 6a.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!