00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google igiye gushyira ku isoko telefoni yayo ya mbere izingwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 April 2023 saa 05:04
Yasuwe :

Google yatangaje ko mu minsi ya vuba izashyira ku isoko Google Pixel Fold, telefoni igezweho ifite ikirahure kizingwa, ari nayo ya mbere imeze ityo iki kigo kizaba gikoze.

Telefoni za Google Pixel zimaze kuyobokwa na benshi kuko usanga zifite imikorere myiza by’umwihariko ku bijyanye n’amafoto n’amashusho kubera ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) zahanganywe.

Google Pixel Fold ifite ikirahure gikunjwa, ikozwe mu buryo busa na Galaxy Z Fold ikunzwe ku isoko rya telefoni zigezweho.

Byitezwe ko izashyira igorora abakunda amashusho n’amafoto bimenyerewe kuri Google pixel, kuko iyi izaba igizwe na camera eshatu z’inyuma zirimo iy’ibanze ifite megapixel 48, ikunganirwa n’indi ya megapixel 10.8 yo mu bwoko bwa ‘ultra-wide’ n’indi ya megapixel 10.8 ya telephoto, ishobora gukurura ishusho (optical zoom) inshuro eshanu.

Ni mu gihe camera y’imbere yifashishwa mu gufotora ‘selfie’ yo izaba ifite megapixel 9.5,

Nta makuru ahagije aramenyekana kuri iyi telefoni, gusa CNBC yagaragaje ko ishobora kujya mu mazi ntigire icyo iba, ndetse ngo ishobora kuzaba yubakiye ku ikoranabuhanga rya Google Tensor G2, uburyo busanzwe bukoreshwa muri Google Pixel 7 na Google Pixel 7 Pro.

Icyakora ngo bisaba gutegereza, hakarebwa niba uru ruganda rukomeye rudashobora no gutangaza ’processor’ nshya kuri izi Pixel Fold.

Yo ubwayo ipima amagarama 283, ikagira RAM ya 12GB n’ububiko bwa 256 GB. Ifite ubushobozi bwo kubika umuriro kuva ku masaha 24 kugeza kuri 72. Bivugwa ko izaba igura hejuru ya 1700$.

Ni mu gihe nka Samsung Galaxy Z Fold 4 bizaba bihanganye ku isoko, yo igurwa kuva ku $1799.

Amakuru avuga ko iyi telefoni izamurikwa ku mugaragararo ku wa 10 Gicurasi 2023 mu nama ikomeye y’iki kigo, ikazatangira kugera ku isoko ku wa 27 Kamena 2023.

Google Pixel yakoze iyi telefoni igendeye kuri Galaxy Z Fold
Iyi telefoni ifite ikirahure kizingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .