00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Tecno SPARK 10 yazanywe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 March 2023 saa 09:13
Yasuwe :

Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho rwa TECNO, rwashyize ku isoko telefoni nshya ya SPARK 10 ikoranye ikoranabuhanga n’umwihariko wa camera y’imbere ifite ubushobozi bwa 32MP n’iy’inyuma ya 50MP.

Iyi telefone yatashywe bwa mbere mu imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho hagamijwe impinduka kuri sosiyete (Groupe Speciale Mobile Association: GSMA) rizwi nka ‘Mobile World Congress’ ryabereye i Barcelone muri Espagne muri Gashyantare 2023.

Yashyizwe ku isoko ry’u Rwanda ku mugaragaro ku wa 24 Werurwe 2023 ari nabwo igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Kayumba Darina yahise asinya amasezerano yo kuyamamaza.

TECNO SPARK 10 PRO ifite ubushobozi bwa 256GB ROM ifasha nyirayo kubika buri kimwe ashaka, ikagira na 8GB RAM ituma ikora yihuta ndetse ifite n’ubushobozi bwa batiri bwa 5000mAh butuma itamaramo umuriro vuba, bijyana na processor ya G88 ifasha abakunda imikino kuryoherwa.

TECNO SPARK 10 SERIES igizwe n’amoko ane ya telefoni zirimo SPARK 10 PRO ifite 32MP kuri camera yayo y’imbere na 50MP kuri camera y’imbere ndetse 256GB ROM za ROM na 8GB za RAM igura ibihumbi 194,900 Frw.

SPARK 10 PRO bihuje camera na SPARK 10 PRO yavuzwe haruguru bitandukaniye ku bubiko bwayo kuko ifite 128GB za ROM na 8GB igura ibihumbi 168,500 Frw.

Tecno SPARK 10 C ifatwa nk’ubwoko bwa gatatu ifite camera y’imbere ya 8MP n’iy’inyuma ya 16MP, ikagira 128GB ROM na 8GB RAM yo igura ibihumbi 145Frw.

Iyi ikurikirwa na SPARK 10 C ifite camera y’imbere ya 8MP n’iy’inyuma ya 16MP bikajyana n’ububiko bwa 128GB ROM na 4GB RAM, ibituma uyishaka yitwaza 127,500Frw.

Icyo zose zihuriyeho ni uko RAM zazo zishobora kongerwa kugeza kuri 16GB bigatuma porogaramu za telefoni zikora neza.

Kayumba Darina wasinye amasezerano yo kuyamamaza yavuze ko “TECNO SPARK 10 ni telefone y’akataraboneka ifite byinshi umuntu yakwishimira by’umwihariko camera y’imbere ya 32 MP ituma umuntu afata amafoto akeye.

Ati “Ndakangurira Abanyarwanda ndetse n’abafana banjye by’umwihariko urubyiruko gutangira gukoresha izi telefoni kuko zizabafasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi.”

Uruganda kuri ubu rukorera mu bihugu 70 rugaragaza ko guhera ku wa 29 Werurwe-29 Mata rugiye gutangiza ubukangurambaga bukorewe ku ikoranabuhanga (online) aho abagera kuri 30 bazabwitabira kurusha abandi bazabona ibihembo birimo ibihumbi 500Frw, telefoni ya SPARK 10 C ndetse na Eqouteurs za Bluetooth n’ibindi.

Kuba mu bazatsindira ibi bihembo bisaba kubanza ugakurikira (follow) imbuga za Tecno zirimo urwa Facebook, Twitter na Instagram hose ni @tecnombilerw.

Iyo umaze gukora ibyo, ufata amashusho uri gukora imirimo ibiri itandukanye ukayashyira kuri izo mbuga ukayaherekesha hashtag ya #GLOWASYOUARE ukamenyesha (tag) @tecnomobilerw nka konti za TECNO kuri izo mbuga.

Kuri ubu kandi Tecno yamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel ajyanye n’uko uzajya agura TECNO SPARK 10 azajya ahabwa internet ingana na 5GB y’ubuntu imara ukwezi ndetse akajya ahabwa inyongera ya 100% buri uko ashyizemo ama-unites mu mezi atatu ya mbere.

Tecno SPARK 10 ifite umwihariko wa camera y’imbere ifite ubushobozi bwa 32MP n’iy’inyuma ya 50MP
Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Kayumba Darina yagaragaje ko urubyiruko bagenzi be batangira gukoresha Tecno SPARK 10 kugira ngo ibafashe mu kunoza imirimo yabo
Ubwo Kayumba Darina yifotozaga Tecno SPARK 10
Umukozi muri Tecno, Rukundo Claver yagaragaje ko Tecno SPARK 10 yujuje byose ikoranabuhanga rigezweho risaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .