00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo u Rwanda rwiteze ku Nama mu by’Ikoranabuhanga rya telefone

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 October 2023 saa 07:32
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, i Kigali haratangira Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa n’uko ryakomeza kwifashishwa mu kubaka ubukungu kandi rikagirira akamaro abatuye Isi n’u Rwanda muri rusange.

Ni inama y’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye na telefoni ngendanwa, GSMA [Global System for Mobile Communications Association] yitezweho guhuriza hamwe inzego za leta n’abikorera mu itumanaho baturutse mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.

Muri iyi nama yiswe MWC2023 [Mobile World Congress], harimo kandi impuguke mu ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa n’abashinzwe kugenzura imikorere yazo n’abashoramari muri uru rwego.

Abazitabira barebera hamwe icyakorwa kugira ngo iterambere rya telefone ngendanwa rigere kuri benshi batuye Isi n’u Rwanda rurimo.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Kigo gishinzwe Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, RISA, Nyiranizeyimana Josephine, yavuze ko iyi nama ishimangira intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ati “Uretse kuba igaragaza u Rwanda nk’igihugu gishoboye kandi kimaze gutera imbere mu kwakira inama mpuzamahanga, ni inama mu by’ukuri iri gutuma u Rwanda rukomeza kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga n’itumanaho mu buryo bwo kuzana abafite ijambo rikomeye muri urwo rwego.”

“Abo bose kuba baje mu Rwanda, ni amahirwe ku rubyiruko, abikorera bo mu Rwanda kubona abafatanyabikorwa bo ku rwego rw’Isi n’abandi baturutse ku Isi, ariko ni n’amahirwe ku bashoye imari no mu bindi bikorwa byaba amahoteli, abatwara abantu ndetse n’izindi serivisi zikenerwa n’abashyitsi tuba twakiriye.”

Ni inama isanze nibura Abanyarwanda 82% bageze igihe cyo gutunga telefone bazifite kandi abagera kuri 30% bafite telefone zigezweho [Smartphones].

Ikindi ni uko Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga bamaze kugera kuri 35% mu gihe intego ari uko mu 2024, bazaba bageze kuri 60%.

Telefone ngendanwa ni zo zifashishwa muri serivisi zitandukanye by’umwihariko serivisi z’imari kuko nka Banki ya Kigali ifite ikoranabuhanga rifasha abaturage kubikuza amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane , yagize ati “Dufite ikoranabuhanga ryo muri telefone [Mobile App] dushaka ko abantu bakoresha kandi kuri iryo koranabuhanga hari serivisi zose za banki umuntu yakenera, rero iyo umuntu aguze telefone, ari umukiliya wa BK turamushishikariza gushyiramo iyo ‘Application’ kugira ngo babashe kubona serivisi zose batagombye kujya ku ishami rya banki.”

Abacuruza telefone n’abatanga serivisi hifashishije ikoranabuhanga bagaragaza ko uretse kuba bibatunze biturutse mu nyungu bakura mu kuba Abanyarwanda benshi barimo kugura za telefone umunsi ku munsi, ariko binaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ifite intego y’uko mu 2027, abagera kuri 80% bazaba bafite telefone zigezweho na 90% by’ingo zose zifite nibura ‘Smartphone’ imwe.

Mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abasaga miliyoni 760 bafite konti muri telefone zihererekanywaho miliyoni 830$ ku munsi. Ni mu gihe ku Isi hose abarenga miliyari 1,6$ nibo bafite konti zinyuzwamo asaga miliyari 3, 4$ ku munsi.

Iyi nama ya MWC2023, ifite intego yo kubaka ibikorwaremezo mu itumanaho na internet muri rusange cyane ko Ihuriro GSMA rifite intego yo guhuza Isi binyuze mu ikoranabuhanga.

Inama mu by'ikoranabuhanga igiye kubera mu Rwanda mu gihe igihugu gikataje muri gahunda yo kugeza smartphone kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .