Ikirahure gito kigaragara iyo iyi telefoni ikunje ni kinini nshuro 3,5 ugereranyije n’izayibanjirije, ni ukuvuga Z Flip 4 kuko icyayo ikirusha santimetero 4,8.
Mu gihe kandi kuri izi telefone zabanje iki kirahura cyagufashaga gusa nko kureba umuntu ukoherereje ubutumwa bwaba ubwa telefone cyangwa ubwo undi muntu akoherereje (notifications), kuri Samsung Galaxy Z Flip 5 ho biratandukanye kuko ushobora no gusubiza ubu butumwa bwose ugakora n’ibindi bintu bike birimo nko kureba ku ngengabihe (calendar) bitagusabye gufungura ngo ukoreshe ikirahure kinini.
Samsung Galaxy Z Flip 5 ifite akarusho kuko ushobora gukoresha iki kirahure gito wifata amafoto ya ‘selfie’ kandi akaza ari meza cyane kuko ukoresha camera y’inyuma.
Nta kindi gituma ibi bishoboka uretse kuba iyo ukunje iyi telefone camera zayo z’inyuma ziza imbere bikagufasha mu kuba wanazikoresha ufata ‘selfie’.
Kimwe n’izindi telefone nyinshi uruganda rwa Samsung ruri gushyira ku isoko muri iyi minsi,Galaxy Z Flip 5 ifite RAM ya 8GB n’ububiko bwa 256GB ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo gukoresha internet ya 5G.
Camera z’inyuma z’iyi telefone uko ari ebyiri buri imwe ifite megapixel 12, imwe y’imbere ikunzwe gukoreshwa mu gufata ‘selfie’ ikagira megapixel 10.
Nubwo Samsung Galaxy Z Flip 5 imaze gukundwa na benshi kuva yajya ku isoko, abahanga mu bya telefone bagaragaza ko hari zimwe mu nenge ifite zirimo kugira bateri itabika umuriro igihe kinini no kuba yakoboka byoroshye bitewe n’uko imyenda irimo n’umukungu ishobora gufata mu mwanya usigara hagati iyo iyi telefone uyikunje.
Samsung Galaxy Z Flip 5 yashyizwe ku isoko ku wa 11 Kanama mu 2023 kuri ubu ushobora kuyibona kuri 999$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!