00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya Samsung Galaxy Z Flip 5, telefoni nshya iri ku isoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2023 saa 08:32
Yasuwe :

Ni imwe muri telefoni zigezweho ziri ku isoko muri iki gihe. Iri mu bwoko bw’izikunjwa. Ireshya na santimetero 8.636 ndetse iyo uyikunje uhita ubona ikirahure kigufasha gukomeza kuyikoresha nk’ibisanzwe.

Ikirahure gito kigaragara iyo iyi telefoni ikunje ni kinini nshuro 3,5 ugereranyije n’izayibanjirije, ni ukuvuga Z Flip 4 kuko icyayo ikirusha santimetero 4,8.

Mu gihe kandi kuri izi telefone zabanje iki kirahura cyagufashaga gusa nko kureba umuntu ukoherereje ubutumwa bwaba ubwa telefone cyangwa ubwo undi muntu akoherereje (notifications), kuri Samsung Galaxy Z Flip 5 ho biratandukanye kuko ushobora no gusubiza ubu butumwa bwose ugakora n’ibindi bintu bike birimo nko kureba ku ngengabihe (calendar) bitagusabye gufungura ngo ukoreshe ikirahure kinini.

Samsung Galaxy Z Flip 5 ifite akarusho kuko ushobora gukoresha iki kirahure gito wifata amafoto ya ‘selfie’ kandi akaza ari meza cyane kuko ukoresha camera y’inyuma.

Nta kindi gituma ibi bishoboka uretse kuba iyo ukunje iyi telefone camera zayo z’inyuma ziza imbere bikagufasha mu kuba wanazikoresha ufata ‘selfie’.

Kimwe n’izindi telefone nyinshi uruganda rwa Samsung ruri gushyira ku isoko muri iyi minsi,Galaxy Z Flip 5 ifite RAM ya 8GB n’ububiko bwa 256GB ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo gukoresha internet ya 5G.

Camera z’inyuma z’iyi telefone uko ari ebyiri buri imwe ifite megapixel 12, imwe y’imbere ikunzwe gukoreshwa mu gufata ‘selfie’ ikagira megapixel 10.

Nubwo Samsung Galaxy Z Flip 5 imaze gukundwa na benshi kuva yajya ku isoko, abahanga mu bya telefone bagaragaza ko hari zimwe mu nenge ifite zirimo kugira bateri itabika umuriro igihe kinini no kuba yakoboka byoroshye bitewe n’uko imyenda irimo n’umukungu ishobora gufata mu mwanya usigara hagati iyo iyi telefone uyikunje.

Samsung Galaxy Z Flip 5 yashyizwe ku isoko ku wa 11 Kanama mu 2023 kuri ubu ushobora kuyibona kuri 999$.

Samsung Galaxy Z Flip 5 ni telefone nshya iri ku isoko ishobora gukunjwa
Samsung Galaxy Z Flip 5 iri ku giciro cya 999$
Ushobora kwifata 'selfie' ukoresheje iki kirahure gito cya Samsung Galaxy Z Flip 5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .