00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Infinix Hot 40 Series’ zageze ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 January 2024 saa 10:56
Yasuwe :

Uruganda rwo muri Hong Kong rukora telefoni, Infinix, rwagejeje ku isoko ry’u Rwanda inshya zo mu byiciro bya HOT 40 Pro na HOT 40i.

Izi telefoni zamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024, zasohotse mu ruganda mu Ukuboza 2023.

Ni telefoni zifite processor yihuta ya ‘Heilo G99’ ituma zishobora gukoreshwa igihe kinini zigenda neza ndetse zikifashishwa mu mikino yo ku ikoranabuhanga irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku modoka n’iyindi, akaba ari nawo mwihariko wayo.

Nk’abantu babiri bafite iyi telefoni bashobora gukina nk’umupira bidasabye imigozi izihuza, kuko ikora nka ‘manette’ na ‘écran’ icyarimwe.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Bizimana Gilbert, yavuze ko hari umwihariko ku basanganywe telefoni z’ubwoko bwa Smart Infinix.

Ati “Twabashyiriyeho poromosiyo kuko hariho 10% ry’igabanyirizwa ku bashaka kuyihindura bagakoresha inshya.”

Binyuze mu bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, iyi telefoni izajya iboneka muri gahunda ya ‘Macye Macye’ aho uyikeneye azajya yishyura 575 Frw buri munsi, cyangwa akaba yayihabwa yishyuye amafaranga yose icyarimwe.

Izi telefoni zatangiye kuboneka ku mashami yose ya MTN n’aya Infinix mu Rwanda ku wa 11 Mutarama 2023.

Umukozi ukora mu bijyanye no korohereza abantu kubona telefoni no kubageza ku iterambere muri MTN, Nzabakira René, yavuze ko ubufatanye bwayo [MTN] na Infinix, buganisha ku ntego yo kugeza iterambere ku Banyarwanda.

Yavuze ko kuri ubu ushobora gukora ibintu bitandukanye kuri telefoni bitagusabye kuva aho uri, ukaba wagera no ku masoko menshi, akaba ari yo mpamvu binjiye muri ubu bufatanye kugira ngo bageze Abanyarwanda benshi kuri ubwo bwiza.

Umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Kenny Sol, ni we wagizwe Brand Ambassador w’izi telefoni nshya.

Kenny Sol yerekwa n'umwe mu bakozi ba Infinix imiterere ya telefoni nshya zashyizwe ku isoko

  Imiterere ya Infinix Hot 40 Pro

Iyi telefoni ifite umubyimba wa milimetero 8.3, ikaba ipima amagarama 199 bituma yoroha cyane mu kuyifata mu ntoki cyangwa kuyitwara aho ariho hose.

Ishobora gukoresha ‘operating system’ ya Android 13 n’iya XOS 13.5 y’uruganda rwa Infinix. Ku isoko haboneka izifite ububiko bwa 128GB, cyangwa 256GB na RAM ya 8GB yongerwa kugera kuri 16GB.

Ijyamo simcard ebyiri, ikirahure [screen] cyayo gifite inch 6.78, camera y’inyuma ifite Megapixel 108 mu gihe camera y’imbere iba ifite Megapixel 32, mu gushyiramo umuriro ikoresha umugozi wa Type-C.

Batiri yayo ibika umuriro ku kigero cya 5000 mAh, ikaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro uri hagati 20-75% mu minota 35 gusa.

Ifite ikoranabuhanga rya ‘NFC Technology’ rigushoboza guhuza telefoni yawe n’amakarita ya banki ku buryo wakishyura ibintu bitandukanye uyikoresheje. Ifite kandi uburyo bwa ‘folax’, bugufasha kwifashisha ijwi usaba telefoni yawe kugira icyo igukorera yaba guhamagara umuntu n’ibindi.

Ecran’ yayo ishobora kugabanywamo ibice bitatu. Ni ukuvuga ko ushobora kureba amashusho runaka uri no gusubiza ubutumwa mu kindi gice.

Yihariye kandi ku kuba ishobora gukoresha camera yayo y’imbere n’iy’inyuma icyarimwe, ni ukuvuga ko ushobora gufata amashusho y’ibyo ureba imbere yawe na we camera y’imbere iri kugufata ayandi.

Nta tandukaniro rinini mu miterere cyangwa mu mikorere, riri hagati ya Infinix Hot 4o Pro na ngenzi yayo ya Infinix Hot 40i.

Infinix Hot 40 Pro ifite ububiko bwa 256 GB izajya igura ibihumbi 245 Frw, mu gihe Infinix Hot 40i ya 128GB izajya igura ibihumbi 135 Frw.

Abazajya bagura izi telefoni bazajya bahabwa 15GB z’ubuntu za internet ya 4G ya MTN, zizajya zimara amezi atatu, aho buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi umuntu azajya aba yemerewe 5GB.

Infinix Rwanda ifite gahunda yo gushyira hanze ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitarenze igihembwe cya mbere cya 2024, birimo mudasobwa, power banks, écouteurs, smart watches, televiziyo n’ibindi.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Bizimana Gilbert, agaragaza ibigize Infinix Hot 40 Pro
Kenny Sol yashimiye uruhare rwa Infinix mu kugeza iterambere ku Banyarwanda
Ibyamamare bitandukanye byari byabukereye ubwo hamurikwaga telefoni nshya za Infinix
Umukozi ukora mu bijyanye no korohereza abakiliya kubona telefoni no kubageza ku iterambere muri MTN, Nzabakira René, yavuze ko ubufatanye na Infinix, buganisha ku guteza imbere Abanyarwanda
Ab'inkwakuzi batangiye gufata amafoto bakoresheje telefoni nshya
Kuri Onomo Hotel ni ho habereye igikorwa cyo kumurika izi telefoni nshya za Infinix
MTN Rwanda yatanze poromosiyo ya 15GB ku bazagura izi telefoni mu mezi atatu ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .