00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IPhone 12 ntivugwaho rumwe: Hagiye gusohoka indi iyisimbura

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 October 2023 saa 03:03
Yasuwe :

Uruganda rwa Apple rwatangaje ko rugiye gushyira ku isoko ryo mu Bufaransa iPhone 12, ivuguruye ndetse no mu bindi bihugu iyi telefoni yemewe kugurishirizwamo, kubera ibyo yanenzweho n’Ikigo cyo mu Bufaransa ‘L’Agence Nationale des Frequences’.

Iki kigo cyagaragaje ko iPhone 12 iyo itari gukoreshwa n’umuntu, ikoresha ingufu nyinshi z’imirasire yangiza [Radiation], bituma ihita inakurwa ku isoko ryo mu Bufaransa. Iyi mirasire yifashishwa mu gukoresha imiyoboro y’itumanaho nka WiFi n’iyindi.

Ikigo Agence Nationale des Frequences cyatangaje ko iyo umuntu atari gikoresha iyi telefoni [urugero iteretse nko ku meza cyangwa ku buriri], kubera gukoresha ingufu nyinshi z’imirasire yangiza, bituma itakaza umuriro mwinshi cyane kuruta uko umuntu yaba ari kuyikoresha.

Apple yatangaje ko biterwa n’uko muri telefoni zayo hashyirwamo ikoranabuhanga rya ‘Body detection’ riyifasha kudakoresha ingufu nyinshi z’imirasire yangiza mu gihe umuntu ari kuyikoresha cyangwa iri hafi y’umubiri w’umuntu, bigatuma muri cya gihe iba idakoreshwa itakaza umuriro mwinshi.

Nk’uko ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwayo, Apple yatangaje ko iki kigo cyo mu Bufaransa cyirengagije iri koranabuhanga. Icyakora ngo igiye gushyira hanze telefoni nshya za iPhone 12 zidafite iri koranabuhanga ku buryo zizajya zihora zikoresha ingufu nke z’imirasire yangiza.

Apple yatangaje ko nubwo bimeze bityo iPhone 12 nta mpungenge iteye kandi yakomeza igakoreshwa nta kibazo kuko mbere yo gushyirwaho ku isoko iba yakorewe amasuzuma atandukanye, kandi hamejwe ko nta kibazo ifite.

iPhone 12 yakuwe ku isoko ryo mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .