00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iPhone 16 Pro: Ibizaba biyigize byameyekanye

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 March 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Umwaka ushize muri Nzeri, Apple yashyize ku isoko iPhone 15 zikozwe mu cyuma cya titanium, ziri mu mabara ane atadukanye.

Mu makuru amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kimwe mu bishobora guhinduka, ari uko iPhone 16 Pro, zizaza mu yandi mabara atandukanye n’ayari asanzwe.

iPhone 15 Pro zifite amabara arimo irisa nk’ikinyabutabire cya titanium, ubururu, izisa umweru n’zindi z’umukara.

Amabara abiri y’ubururu na titanium azahindurwa burundu andi avugururwe, ibintu byari bimaze imyaka myinsi bitaba, ngo amabara ya telefoni za Pro z’iki kigo ahindurwe.

Amakuru avuga ko ibara ry’ikigina n’iroza ari ayo mashya azahabwa iPhone 16 Pro. Andi azavugurwa nk’umukara ugahindurwa uwerurutse, ndetse n’umweru usanzwe ukagirwa nk’uw’igihu.

Izindi mpinduka zitezwe ni nk’igabanyuka ry’umwanya uba uriha hagati y’ikiragure n’impera z’imbavu za iPhone, ukazaba muto kurushaho. Ibi bivuze ko ikirahure cyakwiyongera kikagira santimetero 16.

Ikindi ni uko amabara yazo azaba ashashagirana cyane bitandukanye n’uko byari bimeze ku zindi, ku bibuka imiterere ya iPhone X, niko imibiri y’izi nshya izaba imeze.

Processor nshya ya Apple, A18 Bionic chip, nayo bivugwa ko izongerwa muri izi telefoni bigatuma imikorere yazo irushaho kunyaruka. Zishobora guhabwa operating system ya Qualcomm Snapdragon X75, izishoboza kubyaza umusaruro internet ya 5G.

Ikindi ni impinduka muri camera, aho byitezwe ko zizongererwa ubushobozi, ndetse n’ububiko bwazo bukongerwa kugera kuri 2TB [2.000GB].

Nubwo aya makuru yagiye ashyirwa hanze n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, Apple, nta kintu iratangaza yigeze ivuga.

Mu myaka mike ishize Apple, yagiye isohora telefoni zayo muri Nzeri, ndetse byitezwe ko hatagize igihinduka ari nako byagenda muri uyu mwaka hakajya hanze iPhone 16
Ikindi gishobora guhindurwa ni imiterere ya camera zayo, kubera ko biteganyijwe ko zizahabwa batiri zirusha ubunini iza iPhone 15 Pro na Pro Max

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .