00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irazingwa ariko se birahagije? Umwihariko wa ‘Razr 2023’, telefoni nshya ya motorola

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 December 2023 saa 12:34
Yasuwe :

Motorola, uruganda rwo muri Amerika rumaze kumenyerwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwihariko telefoni, mu Ukwakira rwasohoye inshya yitwa Motorola Razr 2023, ya mbere ihendutse cyane mu zizingwa rwatangiye gukora kuva mu 2019.

Yasohokanye na ngenzi yayo ya Razr Plus, bitandukanira ku bushobozi buri imwe ifite.

Iyi telefoni ya Motorola Razr 2023, igiciro cyayo cya mbere ku isoko ni 799$. Ibarwa nk’ihendutse ugereranyije n’izindi zizingwa zikorwa n’ibindi bigo nka Samsung cyangwa Google.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bigize iyi telefoni, byagufasha kumenya niba ukwiriye kuyitangaho hafi miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Bimenyerewe ko telefoni z’ubu bwoko, ushobora gukomeza kuyikoresha n’ubwo yaba izinze, ariko iyi ya Razr 2023, iyo uyizinze iba ifite ikirahure [screen] gifite ubugari bwa santimetero 4,49 mu gihe uburebure bungana na santimetero 6,50 gusa, bivuze ko uretse kureba isaha, itariki n’ubutumwa bw’ibanze uba wohererejwe, bigoye ko hari ikindi wayikoresha izinze.

Bitandukanye na Razr Plus ya 999$ byasohokanye kuko yo ikirahure cyayo iyo izinze kingana na santimetero enye z’ubugari n’esheshatu z’uburebure.

Iyi Motorola Razr 2023, ifite ububiko bwa 128GB na RAM ya 8GB. Ikoresha processor igezweho yitwa ‘Snapdragon 7 Gen 1’, yakozwe mu 2022 na sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Qualcomm.

Aka kayungururamakuru [processor], gatuma telefoni ikora neza yihuta kandi ikanarambya umuriro.

Camera yayo y’inyuma ifite Megapixels 60 mu gihe iy’imbere ifite megapixels 16 gusa. Bamwe mu batangiye kuzikoresha, bagaragaje ko ushaka telefoni nziza yo gufata amafoto n’amashusho, Motorola Razr 2023, yaza ari amahitamo ya nyuma y’izindi.

Motorola Razr ifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanda cyangwa amazi bungana na IP52. Bivuze ko umukungugu usanzwe cyangwa imvura nke n’ibindi bitonyanga by’amazi aribyo bitagira icyo biyitwara gusa. Birumvikana ko kuri telefoni izingwa bisaba kwigengesera cyane.

Motorola Razr , yasohowe mu Ukwakira 2023 igura 799$
Motorola Razr 2023, iyo izinzwe iba ifite akarahure gato kaguha amakuru y'ibanze ku buryo biba bigoye ko wagira ikindi uyikoresha izinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .