00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itandukaniro ry’imyitwarire y’abakoresha iPhone n’abatunze telefoni za Android

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 January 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko imyitwarire yawe ishobora guhinduka bigizwemo uruhare n’ubwoko bwa telefoni ukoresha, aho bugaragaza ko nk’abakoresha iPhone bakunze kubeshya no kudaca bugufi, ugereranyije n’abakoresha telefoni za Android.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Lincoln, iya Lancaster n’iya Hertfordshire zo mu Bwongereza.

Bwakorewe ku itsinda ry’abantu 500 ririmo abakoresha iPhone na telefoni za Android, bunagaragaza ko ab’igitsina gore bakoresha telefoni za iPhone kuko bikubye kabiri ugereranyije n’ab’igitsina gabo bakoresha telefoni zo muri ubwo bwoko.

Mu bindi bwagaragaje ni uko abakoresha iPhone biyumva nk’aho ari ikintu cy’agaciro kenshi bafite kibagaragaza neza iyo bari mu bandi, ugereranyije n’uko abakoresha Android biyumva ndetse abakoresha iPhone bakaba baterwa ishema cyane no gukoresha izo telefoni zidatunzwe n’abantu benshi.

Gusa bwongeyeho ko ibyo byiyumviro bigira uruhare mu kuba abakoresha iPhone mu bihinduka mu myitwarire n’amarangamutima yabo harimo kudakunda kuvugisha ukuri no kudaca bugufi iyo bari mu bandi, ariko bakaba ku kigero cyo hejuru mu kugaragaza amarangamutima n’ibyishimo ugereranyije n’abakoresha Android.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Urubuga Slickdeals rucururizwaho ibintu bitandukanye birimo na telefoni rukaba n’urwa munani mu zikomeye zikorera ubwo bucuruzi muri Amerika, rwagaragaje ko abagura iPhone bari mu bantu bafite igipimo cy’ibyishimo byinshi ugereranyije n’abakoresha Android.

Bwakozwe mu 2021 bukorerwa ku bantu 1.000 bakoresha iPhone n’abandi 1.000 bakoresha Android, bugaragaza ko ibyo bishingirwa ku kuba benshi mu bagura iPhone aba ari abantu batunze agatubutse badahangayikishijwe n’uburyo bakoreshamo amafaranga yabo, kuko ari na bo benshi mu kugura ibindi nkenerwa.

Urugero rw’ikigereranyo rusange rwatanzwe na Slickdeals ni uko nk’abakoresha iPhone batanga 117$ (asaga ibihumbi 147 Frw) buri kwezi bagura imyenda, ugereranyije n’uko abakoresha Android batanga 62$ (asaga ibihumbi 78 Frw) mu gihe nk’icyo na bo bagura imyenda.

Uru rubuga rugaragaza ko nk’iyo bigeze ku birungo by’ubwiza abakoresha iPhone bakoresha 83$ (asaga ibihumbi 104 Frw) buri kwezi, ugereranyije n’abakoresha Android babitangaho 40$ (asaga ibihumbi 50 Frw) mu gihe nk’icyo.

Urubuga Slickdeals rugaragaza kandi ko abakoresha iPhone bakunze gukora ibikorwa biberekeyeho bo bonyine ndetse bakiyumva nk’aho ari bo b’ingenzi cyane, bakanifata amafoto ya ‘selfie’ nibura inshuro 12 ku munsi, inshuro zikuba gatanu ugereranyije nuko bikorwa n’abafite telefoni za Android.

Umuyobozi Mukuru wa Slickdeals, Josh Meyers, avuga ko iyo bigeze ku gukoresha amafaranga yabo n’ubundi abakoresha iPhone amenshi bayatanga ku bintu biberekeyeho bo bonyine nk’imyambaro yabo n’ibirungo by’ubwiza, ugereranyije n’abakoresha telefoni za Android.

Ati ‘‘Abakoresha iPhone bakunze gukoresha amafaranga menshi, by’umwihariko iyo bigeze ku kugura ibintu bigaragaza isura yabo bwite nk’imyambaro n’ibirungo by’ubwiza.’’

Yanakomoje ku kuba muri ubwo bushakashatsi bakoze barabonye ko akakoresha iPhone ari bo benshi bishimye ndetse bakanishimira akazi ka buri munsi bakora kuko bari ku kigero cya 33%, ugereranyije n’abakoresha telefoni za Android bari ku kigero cya 20% mu kwishimira akazi kabatunze.

Mu bindi bwagaragaje ni uko abakoresha iPhone usanga bafite inshuti magara nyinshi nibura zirenga eshanu, ugereranyije n’uko bimeze ku bakoresha Android usanga badakunze kugira izirenze eshatu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwoko bwa telefoni ukoresha bugira uruhare mu myitwarire yawe, aho nk'abafite iPhone bakunze kubeshya ugereranyije n'abakoresha Android

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .