00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro irayoboye: Uturere 10 twiganjemo abatunze smartphones

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 October 2023 saa 05:56
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zose z’ubuzima ndetse rushyira ingufu mu gushyiraho ibikorwaremezo bituma buri muntu yoroherwa no kuribyaza umusaruro mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko umwaka wa 2030 uzasanga igihugu kiri mu bifite ubukungu buciriritse, naho mu 2050 kikazaba kiri mu bikize kuri uyu Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Muri gahunda igamije kwihutisha Iterambere, NST1, biteganyijwe ko bizagera mu 2024 nta serivisi n’imwe igitangirwa hanze y’ikoranabuhanga.

Ibikorwaremezo byakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu, birimo n’umuyoboro mugari wa internet [Broadband] bituma abantu bakenera serivisi ziri ku ikoranabuhanga biborohera.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, igaragaza ko SIM Card 12.538.106 ari zo zari ziri ku murongo zikoreshwa n’abantu bo mu Rwanda, kugeza mu mpera za Nzeri 2023.

Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 igaragaza ko ingo zose ziri mu gihugu ari 3.312.743, na ho 78% byazo zirimo umuntu utunze telefoni ngendanwa. Ni mu gihe 20.8% ari bo bafite telefoni zigezweho za smartphones.

Imibare igaragaza ko uko akarere kagira umujyi uteye imbere ari na ko abahatuye batunze smartphones biyongera.

Nko mu Karere ka Kicukiro gafite ingo 135.463, abatunze smartphones bari mu ngo zingana na 58.9%, abatunze telefoni iyo ari yo yose bari mu ngo 95.6%.

Akarere ka Nyarugenge kari mu dufite ingo nyinshi zirimo abatunze smartphones. Mu ngo 103.985 izigera kuri 51.9% zirimo umuntu utunze telefoni igezweho, na ho 92.8% batunze telefoni muri rusange.

Aka karere gakurikirwa na Gasabo ifite ingo 249.420 muri zo 48% harimo umuntu utunze smartphone, mu gihe 91.3 batunze telefoni muri rusange.

Ugisohoka mu Mujyi wa Kigali, ni ko uba utangiye kujya kure y’izi telefoni zoroshya ubuzima, kuko zikora nka mudasobwa nto.

Mu Karere ka Rubavu gafite Umujyi usurwa na benshi bagiye kuruhuka, hari ingo 124.080, ariko muri zo izigera kuri 25.4% ni zo zirimo umuntu ufite telefoni igezweho, mu gihe izingana na 79.3% zo zirimo abatunze telefone muri rusange.

Uko imijyi yunganira Kigali ikurikirana mu gushyuha bisa n’aho ari ko n’ubukungu bugenda bungana kuko mu ngo 119.387 ziri mu Karere ka Musanze, 24.1% harimo abantu bafite smartphones mu gihe 81.6% bo batunze telefoni muri rusange.

Rwamagana na yo iri mu turere dufite abantu benshi batunze smartphone, kuko mu ngo 121.051, izirimo umuntu utunze telefoni ngendanwa igezweho ari 22.5% mu gihe 81.1% bo batunze telefoni muri rusange.

Akarere ka Bugesera gakomeje kuzamuka mu iterambere ndetse mu ngo 137.777 izigera kuri 21.3% zirimo abantu batunze telefoni zigezweho mu gihe 78.3% ari bo batunze telefoni z’ubwoko butandukanye.

Abo mu Burengerazuba mu Karere ka Rusizi na bo bari mu bagezweho n’iterambere, kuko mu ngo 104.937 izigera kuri 20% zirimo abantu batunze smartphones mu gihe abatunze telefoni muri rusange ari 81%.

Inyuma ya Rusizi hari Akarere ka Muhanga gafite ingo 93.241, muri izo ngo harimo 19.5% na ho 77.9% batunze telefoni ngendanwa.

Ku mwanya wa 10 hari Akarere ka Huye karimo umujyi ugenda waguka, ubu gafite ingo 96.037. Muri zo izirimo umuntu utunze smartphone ni 18.1%, na ho harebwe abafite telefoni muri rusange bari mu ngo zingana n’ijanisha rya 70.1%.

Iyi mibare ariko ntigaragaza umubare wa telefoni zasanzwe mu rugo rumwe, zaba izisanzwe cyangwa smartphones. Gusa urutonde rwakozwe hagendewe ku turere dufite ijanisha rinini ry’abafite smartphones ariko ntiharebwe ku mubare w’ingo akarere gafite.

Ingo 20.8% ni zo zirimo abantu bafite smartphones mu Rwanda hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .