00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Airtel Rwanda yegereje abaturage telefoni zigezweho ngo bajyane n’iterambere

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 December 2023 saa 02:05
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, begereje Abanya-Rubavu telefoni zigezweho zigera ku 3000 muri gahunda ya Connect Rwanda2.0.

Ni gahunda yabereye muri Stade Umuganda ahatangiwe telefoni 1000 zizwi nka AirtelImagine4G zifite ubushobozi bwo kwakira murandasi yo ku muvuduko munini.

Ni telefoni zitangwa umuntu yishyuye 20.000 Frw mu rwego rwo korohereza abaturage kugera ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez, yavuze ko kuva batangira guha abaturage telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda, hamaze gutangwa izigera ku bihumbi 52.

Yagize ati "Tumaze gutanga telefoni 52.000 hirya no hino mu Rwanda. Hano twabazaniye izigera ku 3000 muri Rubavu kandi biracyakomeje. Ni ibyo kwishimira ndetse no gushimira Leta y’u Rwanda kuko turizera ko iyi gahunda izafasha abaturage mu iterambere ryabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, yibukije abaturage ko izo telefoni ari impano bahawe na Perezida Kagame ngo babeho mu iterambere n’ikoranabuhanga, abasaba kuzibyaza umusaruro ndetse banazisaburaho serivisi za Leta.

Yagize ati “Ibi byose mubona n’intambwe mugezeho mu ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu cyacu aba yabiharaniye ndetse akabitugezaho. Namwe rero aya mahirwe muyabyaze umusaruro kuko izi telefoni mubonye zifite ikoranabuhanga rigezweho, ndetse muzifashishe mwisabira zimwe muri serivisi za Leta bitabatwaye andi mafaranga.”

Gahunda ya Connect Rwanda igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikagera ku baturage bose mu gihugu, binyuze muri telefoni zigezweho.

Biteganyijwe ko mu Ntara y’Iburengerazuba hazatangwamo telefoni zigezweho nk’izi zigera ku 280.000 abazajya hatangwa izigera ku 3000 muri buri murenge.

Umuturage yishyura 20.000 Frw, ikindi kiguzi akacyongererwaho na Leta umaze kuyishyura agahabwa murandasi mu gihe cy’umwaka wose.

Basabwe kubyaza umusaruro telefoni begerejwe
Abaturage bishimiye telefoni zigezweho bari bahawe ku giciro gato cyane
Umuturage yishyurwa ibihumbi 20 Frw, andi akayatangirwa na Leta
Biteganyijwe ko muri buri murenge uzajya uhabwa telefoni 3000
Abaturage bari bishimiye kwegerezwa telefoni zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .