Iyi telefoni igiye kujya ku isoko mu gihe gikomeye kuri Samsung, kuko uru ruganda rufite ihurizo rikomeye ryo gukora telefoni yisumbuye ku bushobozi S23 Ultra yari ifite, kuko kugeza ubu ishimwa umuvuduko wayo, kuba irambana umuriro kandi ifite cameras nziza ziruta iz’izindi telefoni hafi ya zose zagiye hanze muri uyu mwaka.
Galaxy S24 Ultra biravugwa ko ishobora kuza yisumbuyeho kurushaho. Bimwe mu bintu iyi telefoni izaba ifite ni processeur ya Snapdragon 8 Gen 3 iyiha umuvuduko wisumbuye ku zisanzwe cyangwa se iya Exynos 2400 iyifasha kugaragaza ibintu neza.
Izaba ifite kandi camera ya telephoto ifata amafoto magari afite Megapixel 50 izasimbura iya Megapixel 10 yari isanzwe kuri S23 Ultra.
Izajya hanze kandi ifite camera ishobora gukurura urumuri rwinshi kurusha izari zisanzwe ndetse ku mpande izaba ikozwe mu cyuma cya Titanium.
Samsung igiye gushyira hanze iyi telefoni isanze Galaxy S23 yamuritswe muri Gashyantare 2023. Ni umwaka kandi iyi sosiyete yashyiriye ku isoko ubundi bwoko nka Galaxy A54.
Iherutse no gushyira hanze Galaxy Z Fold 5 na Galaxy Z Flip 5. Ubu amaso ahanzwe Galaxy S24 zizajya ku isoko mu moko atandukanye.
Ubusanzwe telefoni za Galaxy S zishyirwa ku isoko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, cyane cyane muri Gashyantare. Ibyo bivuze ko mu ntangiriro za 2024 ari bwo ubu bwoko bushya buzajya hanze.
Amakuru avuga ko igiciro cyazo gishobora kuba kitazaba kiri kure cyane y’icya S23 Ultra yagiye ku isoko igura 1.199 $.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!