00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung Galaxy S24 Ultra ishobora kwandika amateka mashya ku isoko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 September 2023 saa 09:04
Yasuwe :

Samsung Galaxy S24 Ultra izajya hanze mu mezi ari imbere, byitezwe ko igomba kuzahangana na telefoni nshya za iPhone. Ni telefoni zizajya ku isoko zisanze S23 yashyizwe hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka, zizaba zikoranye ikoranabuhanga rishobora kuzaba ari ryo rya mbere rigezweho.

Iyi telefoni igiye kujya ku isoko mu gihe gikomeye kuri Samsung, kuko uru ruganda rufite ihurizo rikomeye ryo gukora telefoni yisumbuye ku bushobozi S23 Ultra yari ifite, kuko kugeza ubu ishimwa umuvuduko wayo, kuba irambana umuriro kandi ifite cameras nziza ziruta iz’izindi telefoni hafi ya zose zagiye hanze muri uyu mwaka.

Galaxy S24 Ultra biravugwa ko ishobora kuza yisumbuyeho kurushaho. Bimwe mu bintu iyi telefoni izaba ifite ni processeur ya Snapdragon 8 Gen 3 iyiha umuvuduko wisumbuye ku zisanzwe cyangwa se iya Exynos 2400 iyifasha kugaragaza ibintu neza.

Izaba ifite kandi camera ya telephoto ifata amafoto magari afite Megapixel 50 izasimbura iya Megapixel 10 yari isanzwe kuri S23 Ultra.

Izajya hanze kandi ifite camera ishobora gukurura urumuri rwinshi kurusha izari zisanzwe ndetse ku mpande izaba ikozwe mu cyuma cya Titanium.

Samsung igiye gushyira hanze iyi telefoni isanze Galaxy S23 yamuritswe muri Gashyantare 2023. Ni umwaka kandi iyi sosiyete yashyiriye ku isoko ubundi bwoko nka Galaxy A54.

Iherutse no gushyira hanze Galaxy Z Fold 5 na Galaxy Z Flip 5. Ubu amaso ahanzwe Galaxy S24 zizajya ku isoko mu moko atandukanye.

Ubusanzwe telefoni za Galaxy S zishyirwa ku isoko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, cyane cyane muri Gashyantare. Ibyo bivuze ko mu ntangiriro za 2024 ari bwo ubu bwoko bushya buzajya hanze.

Amakuru avuga ko igiciro cyazo gishobora kuba kitazaba kiri kure cyane y’icya S23 Ultra yagiye ku isoko igura 1.199 $.

Ni telefoni izaba ikoranywe ikoranabuhanga rirenze iriri mu zindi telefoni
Izi telefoni zizajya ku isoko zifite cameras eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .