00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bushobora guhagarika icuruzwa rya iPhone 12

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 14 September 2023 saa 03:51
Yasuwe :

Leta y’u Bubiligi yatangaje ko iri gusuzuma ingaruka telefone ikorwa n’uruganda rwa Apple ya iPhone 12 ishobora kugira ku buzima bw’umuntu, ibintu bishobora gutuma byinshi mu bihugu by’i Burayi bihagarika icuruzwa ryayo.

U Bufaransa bwahagaritse icuruzwa rya iPhone 12 buyishinja kurenga ku mabwiriza y’agenga ubuziranenge bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Burayi. Buvuga ko iPhone 12 isohora ibimenyetso by’amashanyarazi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Uruganda rwa Apple rwateye utwatsi ibyo u Bufaransa buvuga ko bwabonye kuko iyi telefone yasohotse mu 2020 ngo yabanje gusuzumwa no kwemezwa n’ibigo mpuzamahanga bipima ubuziranenge byemeza ko nta kibazo cy’ubuziranenge ifite.

Imyaka myinshi ishize abashakashatsi bagiye bacukumbura ngo barebe niba nta ngaruka z’ubuzima abantu bahura na zo biturutse ku ikoreshwa rya telefone, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryahamije ko nta ngaruka zigeze zibaho ku buzima bw’umuntu zitewe no gukoresha telefone.

Amasuzuma abiri u Bufaransa bwakoze bukemeza ko iPhone 12 irekura ibimenyetso by’amashanyarazi agira ingaruka ku buzima bw’uyikoresha, yatumye n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bitangira kuyihagarika ku masoko yabyo, gusa u Butaliyani bwo ntibwari bwahagarika icuruzwa ryayo.

Umunyamabanga wa Leta y’u Bubiligi ushinzwe Ikoranabuhanga, Mathieu Michel yabwiye Reuters ati “Ni inshingano zanjye gukora ku buryo abaturage bose baba batekanye. Nihutiye kwegera ikigo gishinzwe ubugenzuzi kugira ngo basuzume ibyago ishobora guteza.”

Yongeyeho ko bagomba no gusuzuma telefone zose za iPhone kimwe n’izindi smartphones zikorwa n’izindi nganda.

U Budage bwatangaje ko mu gihe isuzuma ry’u Bufaransa ryakwemeza ko iPhone 12 iteye ikibazo na bo bahita bayikura ku isoko.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Budage cyatangaje ko kiri kwiga kuri iki kibazo ndetse baza kwaka ibisobanuro sosiyete ya Apple.

Ni mu gihe ariko Apple yasohoye iPhone 15, ndetse iPhone 12 ntigaragara ku maguriro yo kuri internet yo mu Bufaransa, uretse kuri Amazon ishami ry’u Bufaransa.

Minisiteri ishinzwe inganda mu Butaliyani yatangaje iri gukurikiranira hafi iki kibazo ariko itari yagira icyemezo igifataho.

Uruganda rwa Apple rwinjije miliyari 95 z’Amadorali ya Amerika mu mwaka ushize aturutse ku isoko ry’i Burayi, bituma iri soko riba irya kabiri nyuma y’irya Amerika. Hari abemeza ko Apple yagurishije iPhone zirenga miliyoni 50 ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize wa 2022.

U Bubiligi bwatangiye isuzuma rishobora gusiga iphone12 ihagaritswe ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .