00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyandiko y’umuhanga Charles Darwin ishobora kugurwa akayabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Imwe mu nyandiko za Charles Darwin wavumbuye ibintu bitandukanye bigenderwaho uyu munsi muri siyansi yashyizwe mu cyamunara, aho byitezwe ko ishobora kugurwa arega £1.

Iyi nyandiko yashyizwe ko isoko ni iyo Charles Darwin yakoze asobanura ibijyanye na ’theory of evolution’, nka bumwe mu buvumbuzi yakoze bugaruka ku kuntu umuntu yabayeho biturutse ku nguge.

Iyi nyandiko iriho n’umukono w’uyu mugabo yashyizwe mu cyamunara kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byitezwe ko ishobora kugurwa akayabo mu madorali kuko iri mu nyandiko nke zisigaye zigaragaraho umukono bwite wa Charles Darwin, kuko mu buzima bw’uyu mugabo ataranzwe no kubika ibintu bitandukanye yagiye yandika.

Undi mwihariko w’iyi nyandiko ni uko ari yo yonyine Charles Darwin yanditseho amazina ye yose mu mukono we bwite, kuko yakundaga gukoresha amazina ya "C Darwin" cyangwa "Ch Darwin".

Charles Darwin ni umuhanga w’Umwongereza wavutse mu 1809, aza kwitaba Imana mu 1882. Mu gihe yamaze ku Isi yavumbuye ibintu bitandukanye mu bijyanye n’ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi.

Yamenyekanye cyane kubera ubuvumbuzi yakoze, agaragaza ko mu gihe runaka utunyangingo runaka dushobora guhinduka, ari naho yahereye yemeza ko umuntu tubona uyu munsi yahoze ateye nk’inguge.

Iyi nyandiko y’umuhanga Charles Darwin ishobora kugurwa akayabo
Charles Darwin ni umwe mu bahanga Isi yagize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .