00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi yongereye umuvuduko ikoresha mu kwizenguruka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 August 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Isi yacu yizenguruka ubwayo mu masaha 24. Ni byo bisobanurwa nk’umunsi, utandukanywa n’ijoro n’amanywa. Gusa kubyumva mu buryo bworoshye biragoye kuko umuntu ataba abibona igihe biri kuba.

Rimwe na rimwe hari n’ubwo Isi dutuye yizenguruka ku muvuduko wo hejuru kurusha uburyo busanzwe ariko ni ibintu bibarwa mu masegonda.

Ubusanzwe Isi ifata amasaha 24 kugira ngo yo ubwayo yizenguruke. Ayo masaha angana n’amasegonda 86 400, ni igihe biyifata iva ahantu hamwe yongera kuhagera.

Isi iherutse kugira umunsi muto ugereranyije n’igihe ubusanzwe bifata kugira ngo ibe imaze kwizenguruka. Ni ubwa mbere bibaye kuva mu 1960 ubwo uburyo bugezweho bwo kubara uko Isi yikaraga bwatangiraga. Byabaye ku wa 29 Kamena 2022, aho icyo gihe Isi yihuse mbereho igihe kitageze ku isegonda rimwe kuko cyari milliseconde 1,59 [bingana n’amasegonda 0,159].

Ni agahigo kakuyeho akari karagiyeho mu bihe bya mbere aho na none ku wa 19 Nyakanga 2020, Isi yizegurukaga ku muvuduko wo hejuru ho millisecondes 1,47 kugira ngo amasaha 24 ashire.

Bivugwa ko hari igihe inyamaswa za dinosaure zabaye ku Isi mu myaka miliyoni 150 ishize, zigeze ku ba ku Isi y’umunsi wamaze amasaha 23 aho kuba 24 nk’ibisanzwe.

Ntabwo abahanga batangaza impamvu nyazo zatumye uwo muvuduko wiyongera ariko rimwe na rimwe bavuga ko bishobora guterwa n’imitingito ishobora kubera mu bice runaka by’Isi.

Umuvuduko w'Isi ukomeje kwiyongera ariko umuntu ntashobora kubibonesha ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .