Iyi modoka izwi nka ‘Dodge Charger Daytona 2024’ yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe mu 2024. Biteganyijwe ko izajya ku isoko mu mpera z’uyu mwaka.
Amakuru dukesha The Verge avuga ko uru ruganda rusanzwe rukora imodoka zifite moteri za V8, rwahisemo gukoresha moteri ebyiri z’amashanyarazi kuri iyi rwitegura gushyira hanze.
Kimwe mu bintu imodoka za Dodge zizwiho ni ukugira moteri ifite imbaraga inatanga urusaku rukabije hanze. Kugira ngo uru ruganda rudatakaza uyu mwihariko iyi modoka yahawe indangururamajwi zizajya zisohora urusaku nk’urw’imodoka zayo zisanzwe zikoresha lisansi.
Ibi byatewe n’uko mu busanzwe imodoka zikoresha amashanyarazi zidahinda cyangwa ngo zisohore urusaku.
Kimwe na Challenger zisanzwe ku isoko iyi nayo izasohoka mu moko abiri, R/T na Scat Pack. Buri bwoko muri ubu buzaba bufite imodoka y’imiryango ibiri ndetse n’indi y’imiryango ine.
Umuyobozi Mukuru wa Dodge, Tim Kuniskis, yavuze ko izi modoka nshya z’amashanyarazi uru ruganda rwatangiye gukora zizashyira iherezo ku modoka rwakoraga zikoreshwa na gaz.
Dodge ni rumwe mu nganda zikora imodoka zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibarizwa mu kigo cya Fiat Chrysler Automobiles kirimo n’izindi nganda nka Jeep, Ram, Fiat, Maserati, Alpha Romeo na Chrysler.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!