Ntabwo ari ubwa mbere Toyota ishyize hanze imodoka zo mu bwoko bwa ‘Century’ ariko hari bamwe bazireba ntibapfe kumenya ko ari iz’uru ruganda bitewe n’uko nta kirango cyarwo ziba zifite.
Aho kugira ikirango cy’ibiziga bisa n’ibinyuranamo kimenyerewe kuri Toyota, ‘Century’ zo ziba zifite ikirango cy’inyamaswa isa nk’isake ikunguta amababa isa n’iri kubika. Hari n’izindi modoka za Toyota zifite ibirango byihariye, nka Harrier na Toyota Mark X.
Igishya kuri iyi nshuro ni uko aribwo bwa mbere Toyota ishyize ku isoko imodoka ya Century, iri mu cyiciro cy’imodoka ziri hejuru zizwi nka SUV.
Ni imodoka ijya gusa neza na Rolls Royce Cullinan yagiye hanze bwa mbere mu 2018, ikaza gukundwa cyane by’umwihariko n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe na Rolls Royce Cullinan, Century SUV uyirebeye inyuma ushobora kwibwira ko iri mu cyiciro cya ‘sedan’ kuko isa nk’iciye bugufi ugereranyije n’izindi SUVs, nka Toyota Land Cruisers, Range Rovers, Mercedes-Benz G-Class, Cadillac Escalades n’izindi.
Mu burebure, ipima metero 5,2, ifite ubugari bwa metero 1,9. uburemere bwayo bwose ni toni 2.833.
Ikindi gitandukanya iyi modoka n’izindi SUV nyinshi ni uko yo itwara abantu bane na shoferi arimo mu gihe usanga hari n’izitwara barindwi cyangwa batandatu.
Kuba Century SUV itwara abantu bake biterwa n’uko igice cy’inyuma cyahawe ubushobozi bwo gutwara abantu babiri aho kuba batatu, kugira ngo bagende bisanzuye.
Iyi modoka ifite moteri ya V6, ishobora gukoresha lisansi n’umuriro w’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko nibura buri kwezi Toyota izajya ishyira ku isoko imodoka zo muri ubu bwoko zigera kuri 30. Imwe izajya igurishwa 170.000$. Kimwe n’izindi modoka zo mu bwoko bwa ‘Century’, iyi nayo yagenewe isoko ry’imbere mu gihugu gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!