Amakuru IGIHE ifite ni uko izi modoka zageze mu Rwanda mu minsi mike ishize, cyane ko kuri ubu zikiri ku cyambu cyo ku butaka cya DP World Kigali giherereye i Masaka. Kugeza ubu ntizirahabwa ibirango ariko biteganyijwe ko zishobora gutangira kugaragara mu mihanda yo muri Kigali nyuma ya tariki 20 Werurwe.
Izi modoka ebyiri nizo za mbere za Tesla zigeze mu Rwanda. Zose ni ubwoko bwa Tesla Model Y zikaba mu cyiciro cy’izizwi nka long range kuko zishobora kugenda nibura ibilometero byinshi zitarasubizwa ku muriro.
Zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 5 habariwemo na shoferi, uburebure bwa metero 4,7, ubugari bwa 2,1 n’ubuhagarike bwa metero 1,6. Ugendeye kuri ibi bipimo Ushobora gutekereza ko iyi modoka iri mu cyiciro cya sedan, ariko siko bimeze ni SUV.
Mu bijyanye n’umuvuduko, ishobora kugeza kilometero 217 mu isaha, ni ukuvuga ko mu gihe iri kuri uyu muvuduko yava i Huye ikagera i Musanze mu gihe kitageze ku isaha. Ishobora kandi kuva ku muvuduko wa 0 - 100 km/h mu masegonda atanu.
Mu gihe cy’ubukonje cyane umuntu azenguruka mu mujyi gusa zishobora kugenda kilometero 420 zitarasubizwa ku muriro, zaba ziri mu mihanda miremire ihuza intara zikagenda kilometero 315. Iyo zagenze muri ibi bice byose bwo zishobora gukora intera ya kilometero 365.
Mu gihe cy’ubushyuhe intera izi modoka zikora zitarasubizwa ku mashanyarazi iriyongera ikaba yagera no kuri kilometero 635. Igiciro cyazo kiri hagati y’ibihumbi 60$ n’ibihumbi 70$.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko izi modoka zombi ari inshya (Zero Kilometre) zombi zikaba ari iz’Abanyarwanda ariko zagejejwe i Kigali na kimwe mu bigo bikora ubucuruzi bw’imodoka. Kugeza ubu iki kigo cyamaze no gutumiza izindi enye nazo zizagera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.
Bitewe n’uko chargeurs z’izi modoka ziba zihariye, kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hatangiye imyiteguro yo kureba uko zashyirwaho, igikorwa kizarangira mbere y’ukwezi kwa Werurwe.
Igihe zishyizwe ku muriro usanzwe wo mu rugo bishobora gufata amasaha umunani n’iminota 15 kugira ngo zuzure, zashyirwa kuri chargeurs yabugenewe bigafata iminota 27.
Cyaze abanyarwanda mugira amafaranga🤑💰 @Tesla model Y murwanda🫨🫨🔥🔥🔥🔥🔥 pic.twitter.com/NxXEXt9FHs
— Drip Father (@Ish_Geovanis1) March 5, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!