Satellite ya Koreya y’Epfo yiswe “ KOREA”. Yoherejwe mu kirere na rockette za SpaceX, Ikigo cy’Umuherwe Elon Musk. Yohererejwe mu Gace ka Vandenberg muri Leta ya California muri Amerika.
Iyi satellite izafasha Koreya y’Epfo kugenzura umuturanyi wayo, Koreya ya Rugyuru, ahanini ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire. Magingo aya, iki gihugu cyagenderaga ku makuru y’ubutasi cyahabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi satellite izakorera mu ntera iri hagati ya kilometero 400 na 600 hejuru urenze Isi, aho ishobora kuba yagenzura akantu gato gafite nibura santimetero 30.
Koreya y’Epfo ifite gahunda zo gukomeza uru rugamba rwo guhangana na Koreya ya Ruguru, ndetse ishaka kohereza izindi satellite enye z’ubutasi mbere y’uko umwaka wa 2025. Ni gahunda yihaye yo guhoza ijisho ku bikorerwa i Pyongyang.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!