Nk’uko BBC ibivuga iki cyogajuru kizoherezwa ku itariki tariki 24 Ukuboza 2024.
Dr Nour Raouafi uri mu bahanga bari gutegura uyu mushinga, yatangaje ko uri hafi kunoga. Ati “Turi hafi yo kugera kuri iyo nyenyeri.”
Biteganyijwe ko iki cyogajuru nigihaguruka ku Isi, kizagendera ku muvuduko w’ibilometero 195 mu isegonda. Bivuze ko kibaye kivuye muri New York kijya i Londres mu Bwongereza, cyagenda amasegonda 30 yonyine.
Iki cyogajuru cyamuritswe muri Kanama 2018. Umuvuduko mwinshi cyakoresheje kuva cyatangira koherezwa mu isanzure ni ibilometero ibihumbi 635,266 ubwo cyoherezwaga hafi y’Izuba.
Abahanga mu bumenyi bw’isanzure bahamya ko ari ubwa mbere igikoresho cyakozwe n’ikiremwamuntu kizaba kigendeye ku muvuduko nk’uyu.
Ibi byashimangiwe n’ubuyobozi bwa laboratwari ya kaminuza ya John Hopkins yigisha Ubugenge, bwagize buti “Ibi bizaba ari intambwe ikomeye ku kiremwamuntu. Bizaba bimeze nko kugera ku kwezi byabaye mu 1969.”
Mu gihe NASA yazabasha kugeza iki cyogajuru ku Izuba nk’uko ibyifuza, Isi yazarimenyaho andi makuru menshi ashobora kuyifasha mu buzima bwayo bw’ahazaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!