00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tandukanya ‘SUV’ na ‘Sedan’ ku isoko ry’imodoka

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 15 April 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Niba ushishikazwa n’amakuru ajyanye n’imodoka, ijambo ‘SUV’ ryaguciye mu matwi no mu maso kenshi. Ku isoko ryazo uyu munsi, iri jambo riragarukwaho inshuro zitabarika.

Ijambo SUV rivuga Sport Utility Vehicle mu magambo arambuye. Igisobanuro cyaryo ntigihurizwaho na bose bitewe n’igihugu umuntu arimo, gusa muri rusange hemezwa ko ari ubwoko bw’imodoka zikoze ku buryo zibasha kugenda mu mihanda ya kaburimbo (on-road), mu yindi itari kaburimbo ndetse n’ahatari imihanda (off-road); bitewe n’uburyo ziba zigiye hejuru.

Ibyo byiyongeraho kuba zifite uburyo bwemerera uzitwara gushyira ingufu mu mapine ane icya rimwe mu gihe yongera umuvuduko, ibizwi nka ‘four-wheel drive’, 4X4, cyangwa 4WD.

Akenshi ubu bwoko bw’imodoka usanga bugereranywa n’ubwitwa ‘Sedan’, bwo buba bwigiye hasi ku buryo butwarirwa mu mihanda ya kaburimbo gusa.

Gutwarira bene izi modoka mu mihanda y’igitaka cyangwa iy’amabuye itaringaniye irimo nk’ibinogo, iyo bitakwiciye umunsi biyishajisha itamaze kabiri kuko si byo yakorewe.

Izi Sedan nubwo hari izigezweho zisigaye zifite uburyo bwa 4WD, inyinshi muri zo zikoresha ubwo kongera ingufu mu mapine abiri gusa (two wheel drive) mu gihe uyitwaye yongera umuvuduko. Hari ubwo usanga ayo mapine ari ay’imbere (front wheel drive, FWD) cyangwa akaba ari ay’inyuma (rear wheel drive, RWD).

Urebye ku isoko, imodoka za SUV ni zo benshi bashaka kubera uko uyitwaye n’abayicayemo muri rusange baba bisanzuye bijyanye n’umwanya uhagije, kuba zishobora kugenda ahantu hose kandi uko ikirere kimeze (imvura yaguye cyangwa itaguye) ntibibe inzitizi ndetse no kuba aho itwarirwa higiye hejuru bigatuma uyitwaye abasha kureba neza aho yerekeza.

Nko ku batuye mu Rwanda, ufite imodoka ya SUV ntaho atayijyana.

Ariko Sedan ntiwayijyana mu misozi yo mu Burengerazuba, mu Majyepfo cyangwa mu Majyaruguru, ahataragera kaburimbo. Icyakora nk’imihanda yo mu Bugesera cyangwa Nyagatare, bitewe n’uko hameze nk’aharambuye ushobora kuyihatwarira nta kaburimbo ihari ntigire ikibazo.

Imodoka za SUV zinagira umwanya inyuma wo gushyiramo imizigo wisumbuye, ugereranyije n’uwa Sedan.

Uburemere bwa SUV butuma usanga akenshi itabasha kwihuta kurusha Sedan iyo zombi zitwarirwa mu mihanda ya kaburimbo.

Sedan kandi zikoresha lisansi nke ugereranyije na SUV, kuko zidakoresha imbaraga zingana. Uko SUV ikoresha ingufu nyinshi, bituma inakenera lisansi nyinshi. Ibyo bituma hari abahitamo Sedan ku mpamvu z’amikoro.

Mu moko ya Sedan ahenze cyangwa agezweho, usanga zikundirwa kuba zigaragara neza. Zerekana ubusirimu kurusha SUV.

Icyakora iyo ugiye mu biciro ku isoko ry’imodoka muri rusange, Sedan ni zo zihenduka ugereranyije na SUV.

Igereranya ry’ayo moko yombi rigera n’aho harebwa ku byago byo gupfa mu gihe cy’impanuka, hakemezwa ko uri muri SUV aba arusha uri muri Sedan amahirwe angana na 50% yo kurokoka impanuka kandi ntagire ibikomere bikabije, mu gihe habayeho ukugongana kw’imodoka.

Sedan zitwarirwa mu mihanda ya kaburimbo gusa, ariko zikihuta cyane kurusha SUV
Imodoka za SUV zibasha kugenda ahari imihanda n'ahatari imihanda
Sedan (iburyo) akenshi ziba zigaragara neza kurusha SUV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .