00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Mandla Maseko, ashobora kuba Umunyafurika wa mbere mu isanzure

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 December 2013 saa 07:52
Yasuwe :

Afite imyaka 25 gusa, ariko Mandla Maseko agomba kuzaba Umunyafurika w’umwirabura wa mbere ugiye mu isanzure. Uyu Munya-Afurika y’Epfo ari mu bantu 23 batsinze irushanwa rya Space Academy Lynx Appolo.
Bigitangira, hari miliyoni y’abasore n’inkumi ku Isi yose bageragezaga amahirwe yabo yo gukora urugendo mu isanzure.
Urubuga rwa internet rw’ikinyamakuru Jeune Afrique rwanditse ko uyu munsi, hasigaye gusa abanyamahirwe 23 batowe, kandi batsinze irushanwa Space academy Lynx Appolo.
Muri bo, (...)

Muri bo, Umunya-Afurika y’Epfo w’imyaka 25: Mandla Maseko, bahimba "space boy". Mu 2015, byose nibigenda neza kugeza icyo gihe, uyu musore w’i Mabopane, hafi ya Pretoria, azurira icyogajuru Lynx Mark II. Abe Umunyafurika wa mbere.

Mandla Maseko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .