00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ibisigazwa by’umuntu ukuze kuruta abandi hanze ya Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 January 2018 saa 03:47
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel, ejo ku wa Kane batangaje ko bavumbuye ikimenyetso kimaze imyaka iri hagati ya 177 000 na 194 000, bemeza ko ari icy’umuntu ubanziriza uw’ubu ‘Homo sapiens’.

Iki gice cy’umuntu ukiri muto ni icy’ibumoso cy’amenyo ya ruguru kiriho amenyo arindwi, cyakuwe mu buvumo bwa Misliya ku musozi wa Carmel mu bilometero 12 uvuye mu Majyepfo ya Haifa muri Israel.

Reuters yanditse ko ibi byashimangiye amakuru y’ibyo abahanga bavuga ko igikanka cy’umuntu ukuze kuruta abandi ‘Homo sapiens’, kiri hanze ya Afurika.

Ku nshuro ya mbere ikimenyetso cya Homo sapiens cyabonetse muri Afurika, igiheruka kikaba cyari kimaze imyaka 300 000. Kugeza ubu ibikanka bya Homo sapiens bikuze cyane byavumbuwe hanze ya Afurika mu buvumo bwa Israel harimo kimwe cyakuwe ku musozi wa Carmel gifite imyaka 90 000 na 120 000.

Umuhanga wo muri Kaminuza ya Tel Aviv, Israel Hershkovitz, wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko ubu buvumbuzi bushya bushimangira ko abantu bavuye ku mugabane wa Afurika bakanyura mu bice by’amajyaruguru, mu kibaya cya Nil n’Uburasirazuba bwa Méditerranée.

Ibi binyomoza ibyavugaga ko banyuze umuhanda w’Amajyepfo ya Bab al-Mandeb, Amajyepfo ya Arabia Saudite, mu Buhinde n’Uburasirazuba bwa Aziya. Bunyomoza kandi amakuru y’uko abantu ba mbere batangiye kuva muri Afurika hagati y’imyaka 90 000 na 120 000 ishize.

Hershkovitz yavuze ko Homo sapiens yabayeho mu myaka 500 000 ishize. Abantu babaga muri Misliya bwari ubwoko bw’abantu bagenda bahiga.

Ikimenyetso kimaze imyaka iri hagati ya 177 000 na 194 000, bemeza ko ari icy’umuntu ubanziriza uw’ubu ‘Homo sapiens’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .