00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyogajuru by’ikoranabuhanga rihambaye byoherejwe mu isanzure muri iki cyumweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2019 saa 01:16
Yasuwe :

Icyumweru gishize cyari gihuze ku bijyanye n’ibyogajuru byoherezwa mu isanzure. U Burayi, u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya ndetse na Misiri byose byohereje ibyogajuru mu isanzure mu gihe cy’iminsi irindwi ishize.

Kuva ku wa 23 Ugushyingo, u Bushinwa bwohereje mu kirere ibyogajuru bibiri byaturutse mu gace ka Xichang birimo kimwe cyangije ibikorwa remezo byo mu gace ko hafi aho kuko inzu zasenyutse, bigateza n’umwotsi bivugwa ko ushobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu.

U Burusiya nabwo bwakurikiyeho bwohereza mu isanzure icyogajuru cy’ibanga rikomeye ry’igisirikare. Iki cyo cyagiye ku wa 25 Ugushyingo kirasiwe mu gace ka Plesetsk.

Nyuma y’iminsi ine gitinze kubera ibibazo by’amashanyarazi byatewe n’ikirere kitari kimeze neza, u Burayi nabwo bwohereje mu isanzure icyogajuru cyabwo cya ‘Ariane 5’. Cyoherejwe giturutse mu gace ka Kourou muri French Guiana.

Ku wa 26 Ugushyingo, Misiri yohereje mu isanzure icyogajuru cyayo cya mbere cya gisirikare kiswe Tiba-1. Ni icyogajuru cya toni 5.6 cyakozwe na Airbus hamwe na Thales Alenia Space, kizamara mu isanzure imyaka 15. Cyitezweho gufasha Misiri gukemura ibibazo bya internet n’itumanaho.

Mu gusoza icyumweru, ku wa 27 Ugushyingo u Buhinde nabwo bwohereje icyogajuru mu isanzure cyiswe Cartosat-3, kiri kumwe n’ibindi 13 bya Amerika ariko byo bito byo mu bwoko bwa Cubesat, bimeze kimwe nk’icyo u Rwanda ruherutse kohereza.

Cartosat-3 ni ubwoko bw’ibyogajuru bya gisivile bifite ubushobozi bwo gufata amashusho nibura agaragaza santimetero ebyiri za buri gace byafashe, hanyuma akifashishwa mu gukemura ibibazo bitandukanye; nk’uko u Rwanda ruzajya rubigenza rugamije iterambere ry’ubuhinzi.

Amafoto agaragaza uburyo icyogajuru cya Ariane 5 cyoherejwe mu kirere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .