00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cy’u Bushinwa cyafashe ifoto y’Ukwezi igaragaramo Isi inyuma

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 February 2019 saa 11:24
Yasuwe :

Icyogajuru cy’u Bushinwa kiri kuzenguruka ukwezi cyafashe ifoto idasanzwe igaragaza neza uyu mubumbe, inyuma yawo hari ishusho nto igaragaza ukwezi.

Iyi foto yafashwe tariki ya 3 Gashyatare 2019 n’icyogajuru Longjiang-2 igaragaza neza uburyo Isi n’Ukwezi bikurikiranye. Yamanuwe binyuze ku gisahani (dish) cya Dwingeloo Radio Observatory kiri mu gace ka Dwingeloo mu Buholandi.

The Verge dukesha iyi nkuru ivuga ko icyogajuru Longjiang-2 cyoherejwe mu kirere muri Kamena 2018, aho cyari kumwe n’ikindi cyitwa Queqiao gishinzwe kohereza amakuru ku Isi.

Queqiao niyo yagize uruhare mu gutuma u Bushinwa bubasha kohereza icyogajuru Chang’e-4 kiri mu gice cy’Ukwezi kitarebana n’izuba.

Ibi byogajuru ukora ari bitatu bikaba bifite uburyo bikorana mu kohereza amakuru atandukanye ku Isi.

Ubwo u Bushinwa bwoherezaga Longjiang-2 hari hanoherejwe Longjiang-1, ariko itumanaho ricika kitaragerayo ku buryo kugeza ubu ntawe uzi uko byakigendekeye.

Iyi foto igaragaza Ukwezi n’Isi niyo mbere ibigaragaza neza biri kumwe ifashwe n’icyogajuru Longjiang-2, abatari bake bakaba bafite amatsiko yo kubona andi azafatwa nyuma.

Nyuma y'iyi foto igaragaza Ukwezi neza n'Isi inyuma ya ko, benshi biteze andi mafoto menshi azafatwa n'iki cyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .