Ku wa Gatanu ahagana saa saba n’igice nibwo Kenya yohereje mu kirere icyogajuru cyakozwe na Kaminuza ya Nairobi, ifatanyije n’itsinda ry’abahanga muri Siyansi bakomoka mu Buyapani. Ni igikorwa cyakurikiwe n’ibihumbi by’abaturage binyuze kuri televiziyo no kuri Internet.
Star Kenya dukesha iyi nkuru ivuga ko cyoherejwe mu kirere nyuma y’uko ku itariki 2 Mata kijyanywe mu Buyapani kuri International Space Station. Minisitiri w’Uburezi, Amina Mohamed, niwe witabiriye uyu muhango ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Kenya.
Mu butumwa bwa Perezida Uhuru Kenyatta bwasomwe na Mohamed, yashimye Kaminuza ya Nairobi ku ntambwe ikomeye iteye, avuga ko bizatuma abanya-Kenya benshi biga ibijyanye n’isanzure mu kurushaho guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyabo.
Yanashimye kandi Guverinoma y’u Buyapani iri mu baterankunga b’uyu mushinga watwaye miliyoni 120 z’amashilingi ya Kenya n’abandi babigizemo uruhare barimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana ibijyanye n’isanzure.
Iki cyogajuru gifite impande enye zingana za santimetero 10, kigendera ku muvuduko wa kilometero ziri hagati y’icyenda n’icumi mu isegonda. Biteganyijwe ko kizamara umwaka umwe mu kirere, kikazajya gitanga amafoto ashobora kwifashishwa mu buhinzi, kurengera ibidukikije no gukumira ibiza, ndetse n’amakuru ari mu buryo bw’amajwi azajya akoreshwa mu itumanaho.
U Rwanda narwo mu minsi mike rushobora kwinjira mu bihugu bike bifite ibyogajuru mu kirere. Ni nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rushyize umukono ku masezerano n’ibigo byo mu Buyapani, agamije gutangiza gukora icyogajuru gito nka kimwe mu bikorwa igihugu gihanze amaso mu rugendo Abanyarwanda barimo rw’ikoranabuhanga.
Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono ku wa 9 Gicurasi 2018, Prof Shinichi Nakasuka wo muri Kaminuza ya Tokyo yavuze ko icyogajuru bateganya gukora gishobora kuzatwara hafi miliyoni 173 Frw, kandi uretse kuba kizatanga umusanzu mu itumanaho, kizaba ari n’intangiriro yo gukora ibindi.
Mu bindi bihugu bya Afurika bifite ibyogajuru mu kirere harimo Maroc, Afurika y’Epfo, Nigeria, Algeria, Ghana , Misiri na Angola.
TANGA IGITEKEREZO