00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yavumbuye indi mibumbe 10 ishobora guturwaho

Yanditswe na M Moïse
Kuya 20 June 2017 saa 02:01
Yasuwe :

Icyogajuru cya Kepler cy’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure (NASA), cyagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ko hariho imibumbe mishya 219 itari mu isanzure rigaragiye izuba, muri iyo 10 ikaba ijya kungana n’isi.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe n’umuhanga mu bya siyansi, Mario Perez kuwa Mbere ku Kigo cya Nasa kiri muri Leta ya California.

Perez yasobanuye ko iyi mibumbe 10 ijya kungana n’isi, iriho ubutaka bukomeye bumeze nk’amabuye, hanashobora kuba hariho amazi hagendewe ku hantu iherereye.

Icyogajuru Kepler kuva cyakorwa mu 2009 kimaze kuvumbura imibumbe 4,034. Itangazo rya Nasa rigaragaza ko igera kuri 2,335 yemejwe bidasubirwaho nyuma y’ikusanyamakuru ryakozwe.

Nyuma y’imibumbe 10 yavumbuwe ifite imiterere nk’iyi si, Kepler yujuje igera kuri 50 yavumbuwe ariyo yifashishijwe, muri yo 30 yamaze kwemezwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Nasa kuri uyu wa Mbere rigira riti “Amakuru ya Kepler arihariye, kuko niyo yonyine ifite ibijyanye n’imibumbe ijya gusa n’Isi.”

Umushakashatsi muri Kepler, Susan Thompson, yatangaje ko kuri we yakwishimira kuba ku mibumbe itatu izenguruka izuba byagaragaye ko ishobora guturwaho irimo Mars, Venus n’Isi.

CNN itangaza ko iki cyogajuru cyavumbuye 80% y’imibumbe yaba iriho ubuzima itari isi. Aya makuru ni aya nyuma atanzwe mu cyiciro cya mbere cy’inshingano z’imyaka ine Kepler yahawe zashyizweho akadomo mu 2013. Ubu kiri mu cyiciro cya kabiri cyiswe K2 biteganyijwe ko kizasozwa mu Ukwakira.

Iyi mirimo nirangira ikipe ishinzwe gukusanya amakuru izakomeza gukora ubugororangingo bwayo ku buryo buzafasha n’abashakashatsi bazashaka kumenya ibyimbitse kuri iki gikorwa.

Mu yindi mishinga izakorwa hagamijwe kumenya niba hari undi mubumbe uriho ubuzima utari isi, mu mwaka utaha icyogajuru TESS ( Transiting Exoplanet Survey Satellite) kizatangira inshingano zo gukomereza aho Kepler izaba igejeje aho kizitegereza buri mubumbe ukekwaho kubaho ubuzima, kikareba niba haba ibimera, umwuka uhari, ubushyuhe n’ibindi, kigatanga amakuru y’ibyo cyabonye.

Abashakashatsi biteze kubona imibumbe imeze nk’isi ku buryo yaturwaho. Ibi biramutse bigezweho, byaba ari intambwe ikomeye y’iterambere mu mateka y’ikiremwamuntu.

Umubumbe ugaragiye izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .