00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yavumbuye iyindi mibumbe 715

Yanditswe na

Yvette Kagoyire

Kuya 27 February 2014 saa 05:28
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi bwo mu kirere (NASA) cyatangaje ko cyavumbuwe imibumbe 715 mishyashya. Ibi bikaba bivuze ko uhereye mu 1995 hamaze kuvumburwa imibumbe 1800.
NASA yabitangaje ku wa 26 Gashyantare 2014; aho yavuze ko iyi mibumbe mishya yavumbuwe hifashishijwe icyuma “télescope spatial” yiswe Kepler, yoherejwe mu kirere bwa mbere mu 2009 gusuzuma inyeyeri ziri hejuru y’ubutumburuke bwa kilometero 150000, mu rwunge rw’inyenyeri rwitwa Cygne na Lyre.
Bakomeza bavuga (...)

Bakomeza bavuga ko umwe muri iyo mibumbe yavumbuwe mu 2013, icyo cyuma kitarapfa.

Hafi 95% by’iyi mibumbe, ni mito ugereranyije n’umubumbe wa Neptune ukubye kane isi. Neptune ni umwe mu mibumbe izenguruka Isi, ndetse n’izuba icyarimwe.

NASA ivuga ko imibumbe ine muri yo, ikubye umubumbe w’isi inshuro ebyiri n’igice mu bunnini, ishobora guturwaho kuko hashobora kugera amazi atemba.

Uwungirije umukuru wa NASA, John Grunsfeld, yatangaje ko iri vumburwa ry’iyi mibumbe riri gutanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza, ubwo hatangiye kuboneka imibumbe isa n’uyu w’isi dutuyeho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .