00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Igihugu cya gatatu cyageze ku Kwezi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2014 saa 09:15
Yasuwe :

U Bushinwa bwabaye igihugu cya gatatu cyageze ku Kwezi, umwaka ushize ku itariki ya 14 Ukuboza 2013. U Bushinwa bwoherejeyo icyogajuru Chang’e-3 nyuma y’Amerika n’u Burusiya. Iki cyogajuru cyajyanye n’akamodoka kagendagenda kagenzura imiterere y’Ukwezi kandi byashoboye kugwa nta ngorane, dore ko nta kihugu cyari cyararabigerageje kuva mu 1976.
Mu gihe cy’iminota 12 cyo kugera ku butaka bwo ku Kwezi, Abashinwa bose bari bafashe iry’iburyo. Igikorwa cyagenze neza kandi kugeza ubu Beijing itewe (...)

U Bushinwa bwabaye igihugu cya gatatu cyageze ku Kwezi, umwaka ushize ku itariki ya 14 Ukuboza 2013. U Bushinwa bwoherejeyo icyogajuru Chang’e-3 nyuma y’Amerika n’u Burusiya. Iki cyogajuru cyajyanye n’akamodoka kagendagenda kagenzura imiterere y’Ukwezi kandi byashoboye kugwa nta ngorane, dore ko nta kihugu cyari cyararabigerageje kuva mu 1976.

Mu gihe cy’iminota 12 cyo kugera ku butaka bwo ku Kwezi, Abashinwa bose bari bafashe iry’iburyo. Igikorwa cyagenze neza kandi kugeza ubu Beijing itewe ishema no kwerekana ko ishobora kubikora neza nk’Amerika n’u Burusiya.

Ubwo icyogajuru Chang’e-3 cyageraga ku Kwezi, cyahise kirekura ka kamodoka kiswe Lapin de jade, kakoreshwaga n’abahanga bibereye mu Bushinwa. Ako kamodoka ubu kari gukora isuzuma n’isesengura ry’imiterere y’ukwezi kugera no kuri metero 100 mu bujyakuzimu, kanohereza kandi amashusho ku Isi ari mu buryo bwa 3D.

Ubutaka bukize kuri Hélium 3

Niba u Bushinwa bushishikajwe n’ubutaka bwo ku Kwezi, bigaragara ko ari ukubera ko ubwo butaka bukize kuri Hélium 3, gazi ishobora guhindura ibintu byinshi mu kuvanga ingufu za nucléaire. Umunsi Beijing yashoboye gukura umusaruro muri iyo gazi, niho hantu izaba ishoboye gukura ingufu nyinshi.

U Bushinwa kandi bwiyemeje gukoresha ingufu mu kugaruza umwanya bwari bwarasigaye inyuma mu kujya mu kirere. Burateganya kohereza umuntu ku Kwezi mu mwaka wa 2025. Ariko mbere y’ibyo bugomba kubanza kubaka icyicaro (sitasiyo) mu kirere.

Iyi sitasiyo yo ishobora gutangira gukora mu mwaka wa 2022, mu gihe sitasiyo mpuzamahanga izaba irangije ikivi cyayo.

Mu mwaka wa 2011 Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’ikirere cyari cyohereje icyogajuru Shenzhou VIII, nyuma y’ikindi cya Tiangong-1 cyari gisanzwe kizenguruka mu kirere.

Akamodoka kiswe Lapin de jade u Bushinwa bukoresha mu gukora isesengura ry'ubutaka ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .