00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2016 urarangira nyuma y’isegonda rimwe ku gihe cyari gisanzwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 December 2016 saa 11:30
Yasuwe :

Mu gihe abantu benshi bumvaga batindiwe no gusoza umwaka wa 2016, barasabwa gutegereza kurushaho kuko kugira ngo urangire hiyongereyeho isegonda rimwe ku gihe cyari gisanzwe.

Ibi bisobanuye ko aho kurangira kuri uyu wa 31 Ukoboza 2016, 23:59:59(UTC) nk’uko byari byitezwe, urangira saa 23:59:60 (UTC).

Iri segonda ryiyongera ku masaha atandukanye bitewe n’aho umuntu aherereye ugerereranyije n’isaha ngengamasaha (Coordinated Universal Time, UTC) ari nayo mpamvu mu Rwanda ryingereho ku itariki ya 1 Mutarama 2013, saa 1:59:60.

Ni mu gihe abatuye mu Birasirazuba bwa Amerika, baza kubona izi mpinduka saa 18:59:60.

Iri segonda ryongeweho n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye no kuzenguruka ku isi n’amasaha, IERS nyuma yo kubona ko amasaha ya 2016 atazangana n’ayindi myaka kubera uburyo isi yizengurutse buhoro buhoro.

Uku kwizenguruka buhoro ku isi byaturutse ku ihindagurika ry’intera iri hagati y’izuba n’ukwezi.

Geoff Chester wo muri US Naval Observatory, rimwe mu mashami ya IERS yabwiye The Independent ko kongeraho isegonda ku gihe umwaka wari usanzwe umara byatangiye gukorwa mu 1972 bikozwe n’abashinzwe kugenzura amasaha.

Impamvu yatumye ibi bikorwa ngo ni ukubera ihindagurika ry’uburebure bw’amazi y’inyanja, rituruka ahanini ku kwezi, izuba no kwizenguruka ku isi.

Ihindagurika ry’ibihe ririmo na El Nino kandi naryo rishobora kugira uruhare mu gutuma isi itizenguruka uko byari bikwiye.

Kongera isegonda rimwe ku masaha agize umwaka kandi ntibikorwa mu kwezi kwa nyuma gusa kuko nko mu 2012, ryongerewe hagati ya 30 Kamena na tariki ya 1 Nyakanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .