00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubura rutura muri Antarctic rushobora guhungabanya uburobyi ku Isi

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 14 November 2013 saa 12:27
Yasuwe :

Abashakashatsi b’Abongereza bahawe akazi ko gukurikirana urubura rutura bita iceberg mu nyanja ya Antarctica, rushobora kugera mu duce dukorerwamo uburobyi rukahateza ibibazo.
Ishusho ya vuba yerekana ibilometero byinshi by’amazi hagati y’iyo iceberg ndetse n’urubura rwaremye urwo rukuta, bikabarirwa ubuso bungana na km kare 700.
Igihembo cy’ibihumbi 50 by’ama-livre sterling kizatera inkunga umushinga w’amezi 6 wo gukurikirana icyo kibuye cy’urubura ndetse ukazanateganya imigendere yacyo mu (...)

Abashakashatsi b’Abongereza bahawe akazi ko gukurikirana urubura rutura bita iceberg mu nyanja ya Antarctica, rushobora kugera mu duce dukorerwamo uburobyi rukahateza ibibazo.

Ishusho ya vuba yerekana ibilometero byinshi by’amazi hagati y’iyo iceberg ndetse n’urubura rwaremye urwo rukuta, bikabarirwa ubuso bungana na km kare 700.

Igihembo cy’ibihumbi 50 by’ama-livre sterling kizatera inkunga umushinga w’amezi 6 wo gukurikirana icyo kibuye cy’urubura ndetse ukazanateganya imigendere yacyo mu nyanja y’epfo.

Iki kibuye cy’urubura cyomotse muri Nyakanga ishize ku gice cy’ikirwa cya Pine Island Glacier (PIG).

"Kuva icyo gihe bigaragara ko icyo gisate kigenda impande zose, cyakomeje kuba urubura kubera ko muri Antarctica hakiri ibihe by’ubukonje." Uku niko umucukumbuzi mukuru Grant Bigg kuva muri Kaminuza ya Sheffield, yabisobanuye.

Akomeza agira ati: "Ariko mu minsi ishize, cyatangiye kumanyuka ku buryo ubu ikilometero kimwe cyangwa bibiri byamaze guhinduka amazi meza hagati yacyo n’igice kinini."

"Akenshi bikunda gutwara igihe ko urubura ruva mu kigobe cya Pine ariko mu gihe ruhavuye, rushobora kugana mu Burasirazuba ku nkengero cyangwa…rushobora no kwizingazingira ku gice kinini mu nyanja y’epfo.

Prof Bigg yabwiye BBC News ko urubura rumwe rwakurikiranwe ruca mu nzira ya Drake – igice cy’amazi agabanya ihembe ry’America y’Epfo n’ikirwa cy’epfo mu nyanja y’Antarctica.

Iyo uru rubura rukomeza iyo nzira, rwari kuza rumeze nk’ikirwa kingana na Singapore, rukinjira mu gace gakorerwamo uburobyi bukomeye ku Isi.

Amaso mu kirere

Ikipe y’abahanga ba kaminuza ya Sheffield n’iya Southampton bazakoresha amakuru y’ibyogajuru, birimo icyogajuru cy’u Budage TerraSAR-X, ari nacyo cyaburiye bwa mbere abashakashatsi bo mu kigo cy’i Alfred Wegener Institute.

PIG ifatwa nk’urubura rurerure kandi rwihuta kurusha urundi muri Antarctic, ikagira urubura rukakaye kandi rwirema buri myaka 6 kugera ku 10. Ikindi gihunga gikomeye cyabaye, giheruka mu 2007 na 2001.

Abahanga babonye bwa mbere iki gisate gikwirakwira ku buso bwa PIG mu Kwakira 2011.

Prof Bigg asobanura ko mu gukomeza gukurikirana iki gisate cy’urubura bizabafasha guhanura inzira kizanyuramo mu nyanja y’epfo mu gihe nibura cy’amezi 12.

Uru rubura nirukomeza inzira igana ahakorerwa uburobyi bukomeye ku Isi, impuruza izatangwa ku bigo bitandukanye hose ku Isi.

Abahanga b'Abongereza bazagenzura uburyo iki gisate cy'urubura kigendagenda mu nyanja y'Epfo
Icyogajuru cy'Abanyamerika nicyo cyabonye bwa mbere ukuntu utubura rwagendaga rwaguka muri Pine Island Glacier mu 2011
Ibice by'urubura bigenda byikora gahoro gahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .