00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya Amerika cyasohoje ubutumwa kimazemo iminsi 15 hafi y’Ukwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA cyatangaje ko icyogajuru cyari giherutse kohereza hafi y’Ukwezi cyasohoje ubutumwa bwacyo ndetse mu minsi mike kiragaruka ku Isi.

Ku wa 16 Ugushyingo 2022 nibwo Amerika yohereje mu isanzure iki cyogajuru cya mbere kizifashishwa muri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’.

Mu nshingano iki cyogajuru cyari gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’Ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza.

Nyuma y’iminsi 15 kiri muri aka kazi, NASA yatangaje ko mu minsi gisigaje kuzenguruka Ukwezi inshuro imwe ku buryo ku wa 11 Ukuboza kizagaruka ku Isi kikagwa mu nyanjya ya Pacifique.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .