Aya masiganwa yatekerejweho mu rwego rwo kwitegura neza Tour du Rwanda 2023 iteganyijwe kuba mu mpera za Gashyantare umwaka utaha ndetse na Shampiyona y’Isi izabera ku butaka bw’u Rwanda mu 2025.
Muri iyi myiteguro, uturere dutandukanye twasinyanye amasezerano yo gutegura amasiganwa dufatanyije na FERWACY mu kumenyekanisha iterambere ryatwo no guteza imbere umukino w’amagare.
Uturere twemeranyije na FERWACY kujya tuberamo amasiganwa harimo utwamaze kuyakira aritwo Kirehe yakiriye “Gisaka Race”, Bugesera yabereyemo “Kibugabuga Race” na Nyaruguru yakiriye “Kibeho Race”.
Kuri gahunda y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, aya marushanwa agomba gusozanya n’umwaka wa 2022.
Muri uku kwezi hatekerejwe amarushanwa atatu azabera mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Irizaserukira andi rizitabirwa n’ingimbi, ryiswe “Human Rights Cycling Race”, rizabera mu Karere ka Gisagara tariki ya 10 Ukuboza 2022.
Isiganwa rizarikurikira rizabera mu Karere ka Musanze tariki ya 16 Ukuboza 2022. Iri ryiswe “Musanze Gorilla Race”, rizitabirwa n’ingimbi ndetse n’abakuze mu bagore no mu bagabo.
Ibirori byo gusiganwa ku magare bizasorezwa mu Majyepfo y’u Rwanda ku wa 30 Ukuboza 2022, ryahawe izina rya Royal Nyanza Race. Rizabera mu Karere ka Nyanza ryitabirwe n’ibyiciro bitandukanye birimo ingimbi, abakuze, bose mu bagore no mu bagabo.
Kibeho Race ni ryo siganwa riheruka kuba, ryabereye mu Karere ka Nyaruguru ryegukanwa na Mugisha Moïse mu bagabo na Mukashema Josiane mu bagore.
Aya masiganwa yose ari gukinwa hagamijwe gutegura Tour du Rwanda, irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 19-26 Gashyantare 2023.
Ni ku nshuro ya 15 iri rushanwa rigiye gukinwa kuva ribaye mpuzamahanga. Tour du Rwanda ya 2023 izitabirwa n’amakipe 20 yatoranyijwe muri 51 yasabye kuyitabira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!