00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu 2025

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2021 saa 12:09
Yasuwe :

U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025. Ni ubwa mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku Mugabane wa Afurika.

Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

U Rwanda na Maroc ni byo bihugu byari bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

U Rwanda rwahawe aya mahirwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa UCI, David Lappartient yitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana.

Icyo gihe David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 yateguwe.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

David Lappartient yageze mu Rwanda aherekejwe n’ikipe tekiniki yo muri UCI yari ishinzwe gusuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare nyuma y’uko mu mwaka wa 2018 rwakiriye iya Afurika ndetse igenda neza.

U Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .