00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo wamenya ku bakobwa n’abadamu 18 bari gusoza icyiciro cya gatatu cya Slim&Fit Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 August 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Abakobwa n’abadamu bafashijwe na Slim&Fit Rwanda kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije, barayivuga imyato.

Aba bakobwa n’abadamu bamaze iminsi 90 bigishwa gukora imyitozo ngororamubiri no kugena indyo ikwiye.

Bavuga ko uretse gukora siporo no kugena indyo ikwiye, bigiyemo no kwikunda ndetse banigarurira icyizere. Ubu ni ubuhamya bw’aba bakobwa n’abadamu.

Mahoro Clementine: Slim&Fit yambaye hafi imfata ukuboko imfasha kugarura ubuzima bwanjye ibwana. Kugeza ubu maze kugabanukaho ibiro birenga 22 mu minsi 90 gusa, ubu ndi umubyeyi wahinduwe muto.

Nahisemo kutabyihererana ubu nanjye ntoza abakobwa bato b’abaturanyi. Ntushobora gutanga ibyo udafite, ubanza kwiyitaho ubwawe hanyuma nawe ugafasha abandi babikeneye.

Kanzayire Eugenie uzwi nka Shangazi: Nagannye Slim&Fit nyuma yo kubona ko nanjye ubwanjye nkwiye urukundo mpa abandi. Nataye ibiro birenga 20 mu minsi 90 gusa mfite ubuhamya bukomeye.

Ingabire Chantal: Nk’umubyeyi, buri gihe natinyaga kwishyira imbere kubera gutinya gucirwa urubanza no kwitinya ariko hamwe n’amasomo twakuye muri Slim&Fit, ni ingenzi cyane ko twishyira imbere y’ibindi byose tuba duteganya gukora, ibindi byose bikabona kujya mu buryo.

Gikundiro Deborah: Natangiranye n’icyiciro cya kabiri muri Slim&Fit mfite imyaka 23 n’ibiro 168. Nyuma yo guta ibiro 15, nemerewe gukomezanya n’icyiciro cya gatatu ubu mfite ibiro 145.

Narahangayikaga cyane nkarira buri munsi kubera umubyibuho ukabije ariko ku bufasha bwa Slim&Fit ubu ubuzima bwiza no kwiyitaho ni byo biza imbere kandi ndi umukobwa wishimye.

Nyinawinkotanyi Jeanne : Natekerezaga ko siporo ari nk’inzozi kugeza igihe ninjiriye muri Slim&Fit. Siporo irashimisha cyane.

Janet Rudacogora: Ubusanzwe nkunda kubyina kubw’amahirwe mu cyiciro cya gatatu muri academie, nasanze kubyina biri mu bigize imyitozo ikorwa. Slim&Fit yabaye nko mu rugo nyikunda birenze.

Musanabandi Josee: Nahoraga ndwaye umugongo naragerageje kwivuza mu buryo bunyuranye ariko gukira byaranze ariko ubu hamwe n’ubufasha bwa Slim&Fit, uburwayi bw’umugongo mbubara nk’amateka narakize burundu.

Monique Iraba: Ubwo nari mfite imyaka 24 ikintu cyambabazaga cyane ku mubyibuho wanjye n’uko abantu banyitaga umubyeyi. Gusa ubufasha nahawe mu cyiciro cya gatatu, nongeye gusubira ibwana uwaza kundeba mu yandi mezi atatu ari imbere yasanga nararushijeho gushashagirana.

Niwenshuti Soline: Natekerezaga ko mu rusengero ariho hava imbaraga gusa ariko nyuma yo gukunda siporo nasanze imyitozo ishobora kuba imbarutso y’ibyiyumvo byiza no kugabanya imihangayiko ubu ndi umubyeyi, umugore n’umuturage wishimye, harakabaho Slim&Fit.

Mutesi Peggy: Mu by’ukuri ntushobora gukunda abandi utarikunda ahubwo kwikunda bigufasha kunoza umubano wawe n’abandi. Iyo wikunda, ntiwishingikiriza ku bandi. Iri ni isomo ry’ingenzi nigiye muri Slim&Fit.

Ikirezi Sabine: Mfite imyaka 23 n’ibiro 125. Nahoraga ninena kubera umubyibuho wanjye. Slim&Fit yanyigishije kwikunda no kwitekereza nk’incuti yanjye magara. Nemera ko bitarajya mu buryo neza kandi ntaragera aho njya ariko hazabaho ibidasanzwe ni ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi umurimo urimo gukorwa.

Murekatete Sandra:Natekerezaga ko guta ibiro biri hafi yo kudashoboka kuko narabitakazaga ariko bigahita bigaruka vuba ariko ubu mfite imitekerereze mishya ku bijyanye n’ibyo kurya ndetse n’imyitozo.

Uwamahoro Florence: Nizera ko umubyeyi agira uruhare mu guhaha no gutegura amafunguro. Kubera izo mpamvu mu gihe nk’iki nisanze ndi kumwe n’umwana wanjye w’umukobwa w’imyaka 18 Uwimbabazi Gisele, twese dufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Nyuma yo kumenya Slim&Fit ubu mu rugo abantu bose barya neza. Imana ishimwe ko twamenye Slim&Fit.

Uwimbabazi Gisele: Mfite imyaka 18 y’amavuko nkaba naratangiranye icyiciro cya gatatu ibiro 118 none ubu ngeze ku biro 100. Ndahamagarira bagenzi banjye bakiri bato ko nk’uko bahitamo imyambaro yabo, umuziki, n’inshuti, ari nako batangira gufata ibyemezo byiza kubyo barya ibyo banywa ndetse bakanakora imyitozo ngororamubiri.

Uwonkunda Clemantine: Kugabanya ibiro ni imitekerereze kuruta imyitozo n’imirire. Hamwe n’ibitekerezo bishya byose birashoboka. Kugabanya ibiro biva bwa mbere mu bitekerezo akaba ari nabyo nigiye mu cyiciro cya gatatu muri academie.

Uwimana Violet: Mfite restaurant nakundaga kurya kuri buri funguro kugira ngo numve niba umunyu wakoze wahita wibaza ingaruka zabyo, ‘umubyibuho ukabije’ byahise biba ngombwa ko ninjira mu cyiciro cya gatatu cya Slim&Fit ari naho namenyeye icyo kurya neza bivuze. Kurya neza bituma utakaza ibiro.

Gakuba Flora: Nigiyemo ko kugabanya ibiro bisaba kudatezuka, kwihangana, ikinyabupfura no kudacika intege. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko birashoboka.

Isabelle Mushonganono:Nagiraga ibibazo byo gutembera kw’amaraso abaganga bambwira ko byagira ingaruka mbi ku buzima bwanjye ariko hamwe n’imyitozo yo muri Slim&Fit ndi kwishimira ubuzima bwiza, sinkibabara mu mavi cyangwa ngo ngire ibibazo byibinure byinshi.

Tariki 12 Kanama 2022, nibwo hazasozwa ku mugaragaro icyiciro cya gatatu (Season3), kuri uwo munsi kandi hateganyijwe gutanga ishimwe ku bakobwa n’abadamu batandatu, babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.

Hazanatangwa ishimwe kandi ku watowe kurusha abandi. Ushobora kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gutora unyuze kuri kuri https://votes.igihe.com/slim/

Slim&Fit Rwanda ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .