Uyu mukinnyi ukomeye cyane w’Umwongereza, ibinyamakuru byo muri Kenya, bivuga ko ari muri iki gihugu aherekejwe na bagenzi be ba hafi, barimo inshuti n’umuryango.
Hamilton ukubutse muri Namibia, yageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta ku cyumweru mu ndege ye bwite.
Biteganyijwe ko azasura agace kazwi nka ‘Maasai Mara’ kabamo inyamanswa nyinshi ziganjemo Impala, Imparage n’izindi.
Hamilton amaze gutwara shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwomgereza, Elizabeth II mu kumushimira guhesha ishema igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!