Muramira yakoze amateka mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Hanze y’u Rwanda yayoboye ikipe ya Vital’o FC, anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere muri Afurika, ubwo yari yarahungiye i Burundi. Aho agereye mu Rwanda yayoboye Isonga kuva yashingwa kugeza isenyutse.
Muramira yari amaze igihe arwaye nk’uko amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi abyemeza akaba ari yo mpamvu atagaragaraga mu bikorwa bya siporo muri iyi minsi.
Usibye kuba yarashinze Isonga, yagize uruhare mu ishingwa ry’ikipe ya Gasogi United nk’uko Perezida wayo Kakoza Nkuriza Charles yabivuze.
Ati “Igihe Gasogi United yashingwaga imipira ya mbere niwe wayiduhaye ndetse anaduha abakinnyi twahereyeho. Yaduhaye bamwe mu bari mu Isonga barimo ba Nkubana Mark, Ndabarasa Tresor, Rugangazi Prosper n’abandi. Ikindi kandi yaranabakurikiranaga buri munsi.”
Muramira yitabye Imana hashije ukwezi uwari umwungirije mu Isonga Saidon Christian na we yitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!