00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze uko siporo yafashije Abanyarwanda kwiyubaka, agaruka ku magare, Arsenal na Visit Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel , Muhonzire Sylvine
Kuya 16 May 2021 saa 07:21
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko siporo yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu cyari kimaze gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yazamuye urwego rw’ubukungu ikanamenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’umunyamakuru wa L’Equipe yo mu Bufaransa, Philippe Le Gars, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye na siporo, zaba izireba Perezida Kagame ku giti cye n’izireba igihugu muri rusange.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, siporo yabaye umuyoboro mwiza wo guhuza Abanyarwanda, ibafasha kwibagirwa ibyo banyuzemo, bahuriza hamwe umugambi wo kongera kubaka igihugu.

Ati “Buri wese yisanga areshya n’undi mu mukino. Ibyo tubikesha siporo itaragize ivangura, twize kujya imbere dushyize hamwe.”

Yakomeje avuga ko umukino w’umupira w’amaguru uba urimo abakinnyi 22 bafite umwuka wo guhatana no gushaka intsinzi, bafite n’abandi benshi baje kubafana, bigatuma habaho ubumwe mu Banyarwanda kandi ntibifatwe nko guta igihe kuko siporo ituma abantu bahura.

Umukuru w’Igihugu avuga ku kamaro ka siporo mu mibanire y’Abanyarwanda yagize ati “Siporo yaradufashije cyane. Mbere ya Jenoside, Basketball, Volleyball, Tennis, Umupira w’amaguru n’Amagare byari imikino ikunzwe. Ariko nyuma yayo ibintu byose byarasenyutse, nta bibuga byari bigihari, nta n’amakipe, ariko abantu batekereje ko ari ngombwa ko ibintu byagaruka uko byahoze tukongera tukabona amarushwana y’imikino itandukanye.”

“Twagombye gutangira bundi bushya. [Siporo] yatumye abantu bahuga, bumva bagaruye agaciro nyuma ya Jenoside. Twabashije kongera gutekereza ku hazaza hacu tubikesheje siporo.”

Siporo yagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda no kurugarurira isura nziza

Uretse kuba siporo yarabaye kimwe mu bihuza Abanyarwanda, yatumye u Rwanda rumenyekana mu muhanga, aho amarushanwa y’amagare abera mu Rwanda amaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga ku buryo hari amahirwe menshi y’uko ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika mu 2025.

Perezida Kagame yavuze ko kwakira iri Shampiyona y’Isi bizaba ari ishema ku Rwanda ndetse ibimaze kugerwaho bigaragaza ko rushobora gutegura irushanwa nk’iryo.

Yagize ati “Birumvikana ko ni iby’agaciro kuri twe ariko na none ni uko amagare ari siporo yateye imbere bwangu mu Rwanda. Ibyo rero bitwemerera gutegura neza iryo rushanwa, bitari ku rwego rwa Afurika gusa ahubwo ku rwego rw’Isi. [Urwego rwo] gutwara amagare rwarazamutse bigaragara mu myaka ya vuba binyuze muri Tour du Rwanda. Ibyo byagize uruhare ku bukungu bw’Igihugu cyacu kuko bizana inyungu zirenze izo tuba twatekereje.”

Igihugu kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025 hagati y’u Rwanda na Maroc, kizatangazwa muri Nzeri uyu mwaka.

Philippe Le Gars yabajije Perezida Kagame niba iyo ntambwe yaragezweho kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo, amusubiza ko ari byo koko kuko “yagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka Igihugu”.

Yagize ati “Iyo abagiye imahanga mbere cyangwa mu gihe cy’amage bagarutse mu Rwanda, birabagora kwiyumvisha uko igihugu cyacu cyashoboye kwiyubaka nk’uku mu myaka 27 ibyo bibaye. Ariko biranababaje cyane ko hari abantu baza mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bagakomeza kwiyumvisha ko igihugu barimo ari icyasenywe. Bazi amateka yacu ariko ntibabona ibyo bibwiraga. Siporo yagize uruhare rukomeye mu kongera kwiyubaka kwacu, igarura isura yacu.”

U Rwanda kandi, rugiye kwakira irushanwa rigiye kuba bwa mbere rihuje amakipe 12 akomeye muri Afurika mu mukino wa Basketball [Basketball Africa League (BAL)] ritangira kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi, aho ryateguwe ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Imvano yo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda

Perezida Kagame yabajijwe niba hari umuco wo gukunda siporo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko utari uhari cyane.

Yavuze ko nyuma y’amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo ari bwo abo mu ngeri zitandukanye batangiye kuzana ibitekerezo hakemezwa isiganwa ry’amagare kuko ari yo yari asanzwe mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Ati “Twatekereje ko isiganwa ry’amagare ari ryo ryaba ryiza kurusha iry’imodoka kuko igare ni ryo ryari rimenyerewe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yavuze ko bamwe mu Banyarwanda bari barahunze nabo bagarutse mu gihugu hari ibyo baboneye mu mahanga batari bazi mu Rwanda birimo n’ayo magare ndetse n’umukino wa Cricket bari barabonye mu Bwongereza.

‘Ndi umufana wa Arsenal nubwo muri iyi minsi iri mu bibazo’

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe kandi imikino we ku giti cye akurikirana, asubiza ko atahwemye gukunda ikipe ya Arsenal ndetse ari umufana wa Golden State Warriors yo muri NBA.

Yagize ati “Nkurikirana cyane Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza kubera ko ndi umufana wa Arsenal nubwo muri iyi minsi iri mu bibazo. Ntabwo tukiri mu gihe cya Thierry Henry cyangwa Patrick Vieira bari ibikomerezwa batwara ibikombe.”

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yabwiye L’Equipe ko atagize amahirwe yo kugera ku rwego rukomeye mu bya siporo, uretse kuba akiga yarakundaga cyane imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball ndetse na Golf.

Yakomeje avuga ko akurikirana n’izindi shampiyona z’i Burayi zirimo iy’u Bufaransa ndetse yatangiye gukurikira umukinnyi Kevin Durant wo muri NBA kuva akiri muto.

Ati “Ariko ndeba kandi Shampiyona y’u Bufaransa kuko dufite imikoranire na PSG, ibijyanye na NBA nabyo ntabwo bijya bincika kuko nkurikirana cyane Golden State Warriors nubwo mbere nari kuri Boston Celtics.”

Ati “Nakurikiye cyane Kevin Durant akiri muto agikina muri Oklahoma City Thunder na nyuma ageze muri Warriors. Sinigeze ngira amahirwe yo gukora siporo y’amarushanwa, nayikoze gusa ndi ku ishuri kandi n’aho imyaka yanjye igeze ubu ntabwo byoroshye cyane.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hakenewe kuzamura impano z’abakiri bato mu Rwanda, bakarushanwa muri siporo iyo ari yo yose.

Ati “Ku rubyiruko rw’u Rwanda, tugomba guteza imbere abazarushanwa muri siporo iyo ari yo yose. Ni igice cy’ingenzi cyane ku iterambere ryacu kandi ntabwo abazahangana ari bo bazafasha igihugu kubigeraho gusa, ahubwo n’abo bafite amakipe, abategura za shampiyona n’abubaka ibibuga by’imyidagaduro. Bigomba kuba umushinga nyawo.”

Arashaka ko siporo mu Rwanda iba umushinga nk’indi

Kimwe mu by’abo mu Burengerazuba bagiye bagarukaho ni uburyo u Rwanda rwashoye imari mu bufatanye na Arsenal ndetse na PSG mu guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Philippe Le Gars yabwiye Perezida Kagame uko abantu benshi batunguwe no kubona igihugu cyo muri Afurika gishora imari mu makipe y’i Burayi asanzwe akomeye cyane.

Yamubajije uko u Rwanda rwashoboye kubigeraho, Perezida Kagame aramusubiza ati “Kubera ko turi abanyadushya.”

“Tugomba gukura iyo myumvire mu nzira yacu. Buri wese afite inyungu muri ubu bufatanye, haba Arsenal, PSG, natwe. Visit Rwanda imeze nk’ikirango, birashoboka ko bigitangira abantu batari bacyitayeho, ariko kuva ubwo bagishyize mu mitwe yabo kandi ni cyo twashakaga.”

Yavuze ko kuba icyo kirango cyamenyekana bizatuma abantu bacyibazaho, bakibaza ikiba mu Rwanda gituma rwamamazwa gutyo. Ati “Bazashaka ibyerekeye Igihugu n’uko baze kugisura. Mu gihe baje, bazamenyekanisha Igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye n’ayo makipe wamaze kugaragara, aho umubare wa ba mukerarugendo baza mu Rwanda wiyongeye ugereranyije na mbere.

Perezida Kagame aherutse kwakira mu biro bye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI)
Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu umukino w'amagare watejwe imbere mu Rwanda ari uko Abanyarwanda ari wo bisangamo cyane mu buzima bwa buri munsi
Tour du Rwanda isigaye ari irushanwa ryitabirwa n'amakipe akomeye ku Isi
Agaruka ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal ndetse na PSG, Perezida Kagame yavuze ko bwatangiye gutanga umusaruro
Paris Saint-Germain yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze mu kwambara ikirango cya Visit Rwanda
Kevin Durrant kuri ubu ukinira Brooklyn Nets ni umwe mu bakinnyi ba NBA bakuze bakundwa na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .