00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu Boubakar Traoré waguzwe na Rayon Sports yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Mu gihe Rayon Sports iri mu myiteguro y’umunsi mukuru wa ‘Rayon Day’ uzaba ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, ikomeje kwiyubaka ari nako isinyisha abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka w’imikino uri imbere.

Nyuma yo kumvikana n’Umunyakenya usatira aca ku ruhande Paul Were, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yinyabije muri Mali imanukanayo rutahizamu witezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwayo Boubakar Traoré.

Boubakar Traoré ukomoka i Bamako muri Mali yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022.

Uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sports yayiganirijweho na Mousa Camara wayinyuzemo wamubwiye ko ari nziza ariko igasaba gukora cyane.

Aha uyu musore yahise amara impungenge abakunzi ba Rayon Sports ahamya ko agiye kubatsindira ibitego byinshi cyane ko ari cyo kimukuye iwabo muri Mali.

Boubakar Traoré yinjiye muri Rayon Sports imaze iminsi yiyubaka, aho imaze gusinyisha abakinnyi banyuranye izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi yari amaze umwaka akinira ikipe ya Salitas yo muri Burkina Faso aho avuye arangije amasezerano ye.

Imibare igaragaza ko imikino ine yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ya Mali yayitsindiye ibitego bitatu.

Uyu musore yanyuze mu makipe akomeye arimo n’ayo ku Mugabane w’i Burayi; mu 2016 yavuye muri Jeanne d’Arc FC yo muri Mali yerekeza muri Association Sportive Bakaridjan de Barouéli.

Iyi ntiyayitinzemo kuko nyuma y’umwaka yarambagijwe na Pyramids Football Club yo mu Misiri, iyi na yo imukinisha umwaka umwe ahita yerekeza i Burayi muri Turukiya mu Ikipe yitwa Dana Demirspor Kulübü.

Mu 2019 yahise atizwa muri Elazığspor yo muri Turukiya ayikinira umwaka umwe na yo ihita imutirura, ariko yongera gutizwa muri Zimbru Chișinău yo muri Moldova yakiniye umwaka umwe ahita asubira mu rugo.

Nyuma yo kurambirwa guhindaguranya amakipe, uyu musore yerekeje muri Iraq mu Ikipe ya Naft Maysan SC yakiniye umwaka w’imikino wa 2020 ahava yerekeza muri Saltis FC yo muri Bourkinafaso akinnyemo umwaka umwe mbere yo kwinjira muri Murera nayo yasinyiye umwaka umwe.

Ubwo rutahizamu Boubakar Traoré wo muri Mali waguzwe na Rayon Sports yari ageze i Kigali
Uyu mukinnyi yijeje abafana ba Rayon Sports ko aje kubatsindira ibitego
Igicuku yagereye i Kigali nticyatumye abanyamakuru binuba, bamutegereje kugera ahageze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .